Abashakashatsi bo muri Malawi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye Visi Perezida Saulos Chilima, mu ishyamba rya Chikangawa riherereye mu majyaruguru y’Igihugu nk’uko byatangajwe n’igisirikare, kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’umunsi umwe iyi ndege iburiwe irengero.
Indege ya gisirikare yari itwaye Chilima w’imyaka 51, n’abandi icyenda yaburiwe irengero ku wa Mbere nyuma yo kunanirwa kugwa mu mujyi wa Mzuzu uherereye mu majyaruguru kubera ikirere cyari kimeze nabi maze isabwa gusubira mu murwa mukuru Lilongwe.
Amafoto yashyizwe ahagaragara na AFP yahawe n’umwe mu bagize itsinda ry’abatabazi mu gisirikare yerekanaga abakozi b’ingabo bahagaze ahantu hahanamye hafi y’ibisigazwa by’indege biriho imibare y’indege y’Igisirikare cyo mu Kirere cya Malawi, Dornier 228-202K.
Kuri uyu wa Kabiri, abashinzwe ubutabazi ni bwo baramutse bashakisha mu ishyamba ryuzuye ibicu mu majyepfo ya Mzuzu, nyuma y’uko abayobozi babonye umunara wa nyuma wohereje amakuru y’indege mbere y’uko ibura.
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yavuze ko Visi Perezida Saulos Chilima n’abagenzi bose bari bari kumwe mu muri iyo ndege ya gisirikare yari yabuze ku wa mbere “bapfuye ikikubita hasi”.
Mbere, umuyobozi w’ingabo, Gen. Paul Valentino Phiri, yavuze ko ibindi bihugu, birimo abaturanyi ba Malawi, byafashaga mu bikorwa byo gushakisha, babifashijwemo na kajugujugu na drone.
Iyi ndege ya Gisirikare, yaburiwe irengero mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 ubwo yari yahagurutse ku kibuga cy’indege cy’umurwa mukuru Lilongwe saa tatu n’iminota cumi n’irindwi, biteganyijwe ko igera ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Mzuzu, saa yine n’iminota ibiri.
Mu ijambo rye yanyujije kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yavuze ko indege imaze kugera ku kibuga cy’indege cya Mzuzu, itabashije kururuka kuko uwari uyitwaye atabashaga kubona neza aho amanukira bitewe n’ikirere kitari kimeze neza.
Abashinzwe kumuyobora, bamugiriye inama yo gusubira mu kirere agasubira i Lilongwe aho yaturutse, ariko nyuma y’iminota micye itumanaho rivaho, ni ko kuburirwa irengero, kugeza kuri uyu wa Kabiri itaraboneka.
Perezida Chakwera, yavuze ko yitabaje ibihugu baturanye n’ibya kure birimo America, u Bwongereza, Norvege na Israel, ngo bimutabare muri uru rugamba rwo gushakisha iyi ndege yari irimo abarimo Visi Perezida w’Igihugu.
Ibi bisigazwa bitahuwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Malawi, Gen Paul Valentino Phiri; yabwiye Itangazamakuru ko iyi ndege ishobora kuba yakoreye impanuka mu ishyamba rya Chikangawa riherereye mu majyaruguru y’Igihugu.
Gen Paul Valentino wavuze ko hari ibihu byinshi bitwikiriye iri shyamba, ku buryo kubasha kubona muri iri shyamba bikekwa ko ryabereyemo iyi mpanuka, biri kugorana.
Rwandatribune.com