Umukobwa witwa Margaret Mbitu ukomoka muri Kenya yishwe n’umukunzi we babanaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, habura iminsi mike ngo batandukane arangije amusiga mu modokari ye ku kibuga cy’indege Boston Logan International Airport yisubirira mu gihugu cye muri Kenya.
Uyu mugabo witwa Kevin Kinyajui Kang’ethe, umugabo usanzwe afite inkomoko muri Kenya ariko nawe akaba yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba ashinjwa kwica umukobwa bakundanaga, agahita atega indege imusubiza iwabo muri Kenya.
Kevin bivugwa ko yishe umukunzi we Margaret Mbitu na we ukomoka muri Kenya, umurambo we akawusiga mu modoka muri parikingi yo ku kibuga cy’indege, Boston Logan International Airport.
Nk’uko byatangajwe n’umubyeyi wa nyakwigendera, Rose Mbitu, yabwiye Boston News ko umwana we yishwe ubwo yiteguraga guhagarika urukundo rwe na Kevin.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko Mbitu aheruka ku kazi tariki 30 Ukwakira 2023, ari nabwo abantu baheruka kumubona ari muzima saa tanu z’ijoro.
Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Kenya, DCI, rwatangaje ko ruri gukorana n’urwo muri Amerika, kugira ngo Kevin atabwe muri yombi.
Uyu mukobwa ngo nyuma yo kubona ko atazashobokana n’uyu muhungu yatangiye gushakisha uburyo yatandukana n’umukunzi we atamuhutaje, gusa akaba amwivuganye atarabikora.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com