umukobwa w’uwahoze ari Perezida w’uRwanda Juvenal Habyarimana yateye utwatsi amakuru avuga ko yaba agiye gutaha
Mu kiganiro yagiranye na Radio Inkingi ikorera mu kwaha kw’ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’uRwanda FDU INKINGI ryashinzwe na Ingabire Victoire,yahamije ko atigeze agira igitekerezo cyo gutaha mu Rwanda,ndetse nta nzozi aragira ngo arote uyu mushinga.
Marie Rose Habyarimana n’umwana wa kane wa Habyarimana Juvenal,akaba atuye muri Canada avuga ko ibyo gutaha ari amagambo yahimbwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda ko we n’umuryango we bakiri muri Canada kandi ko afite icyizere ko Imana izabacyura.
Kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga kw’uyu mukobwa w’uwahoze ari umukuru w’igihugu,byaturutse ku makuru yagiye anyuzwa ku miyoboro ya youtube yo mu Rwanda,aho benshi bavugaga ko uyu Marie Rose Habyarimana yaba yageze mu Rwanda,gusa nta rwego rufatika mu Rwanda rwigeze ruvuga ku ruzinduko rwa Marie Rose Habyarimana.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko Marie Rose Habyarimana n’abo bavukana bari bakwiye kwitandukanya n’ikibi bagatahuka mu rwababyaye kuko nta gihugu cyabarutira uRwanda,cyane ko abiyita Opozisiyo babashuka ko bazahindura ubutegetsi bwo mu Rwanda ari abantu badafite imbaraga
Benshi muri bo bari mu matsinda mato mato yamunzwe n’amacakubiri ndenze n’ingengabitekerezo ya Jenoside,hari n’abavuga ko mu gihe uyu muryango wagira icyifuzo cyo gutaha mu Rwanda ntaho bakumiriwe cyane ko mu Rwanda hari inzego zihamye kandi zizewe kuba zabafasha gusubizwa mu buzima buusanzwe,abakurikiranywa n’ubutabera bakarigura,aha rero uyu musesenguzi asoza yavuze ko yaba ari indi ntambwe ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Uwineza Adeline
Rwandatribune