Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 9 Nzeri 2023, muri Maroc, mu ntara ya Al – Haouz, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umujyi w’ubukerarugendo wa Marrakech, habaye umutingito waje ufite ubukana bwinshi, wibasira cyane igice cy’uburengerazuba bw’icyo gihugu.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu, ari nawe wahise utanga iyo mibare y’agateganyo y’abishwe nawo.
Iyo Minisiteri yakomeje ivuga ko abishwe n’uwo mutingito babonetse mu duce twa Al-Haouz, Marrakech, Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu bya siyansi na tekiniki (CNRST), cyatangaje ko uwo mutingito wanyuze mu Ntara ya Al-Haouz, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Umujyi wa Marrakech.
Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘Le Monde’, ivuga ko abantu bagera kuri 300 ari bo bakomeretse bajyanwa mu bitaro nk’uko byemejwe n’ubuyobozi. Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana ko uwo mutingito wangije ibintu byinshi muri uwo Mujyi wa Marrakech.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko abantu amagana bahise bahunga bava mu nzu zabo, bajya gushaka aho barara hanze kuko batinyaga ko hashobora kuza undi mutingito.
Ambasade y’u Bufaransa muri Maroc, yahise ishyiraho ahantu hafashirizwa abahuye n’ibibazo kubera uwo mutingito.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi wakiriye inama y’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi yiswe G20, guhera kuri uyu wa Gatandatu 9 Nzeri 2023 i New Delhi, yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango yaburiye ababo muri uwo mutingito.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (ex-Twitter), yavuze ko “ababajwe cyane n’ababuriye ubuzima muri uwo mutingito”.