Urubyiruko rugera ku 120 muri Teritwari ya Masisi, rwiyemejwe mu ngabo z’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga zo kurwanya Umutwe wa M23.
Ni igikorwa cyabereye mu gace ka Kilorirwe muri Gurupoma ya Bashali Kaembe ho muri Teritwari ya Masisi, ajo kuwa 12 Mutarama2023 mu birometero 15 uvuye muri Centre ya Tkishanga .
Iki gikorwa, cyabaye nyuma yaho FARDC iri gushishikariza urubyiruko kwinjira mu Ngabo z’igihugu , kugirango batange umusanzu wabo wo kurwanya M23, nicyo bise ubushotoranyi bw’u Rwanda na Uganda.
FARDC ,ngo iri gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Perezida Felix Tshisekedi uheruka gusaba urubyiruko kujya mu ngabo z’igihugu, bakarwanya umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira igice bimwe mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru .
Amakuru aturuka muri DRC, avuga ko muri iyi minsi FARDC , FADLR n’imitwe ya Mai Mai itandukanye hamwe n’abacancuro baheruka kuva mu Burusiya, bari mu myitegura ikomeye yo kugaba ibitero bikomeye k’Umutwe wa M23, bagamije kwisubiza ibice byose M23 yabambuye .
Andi makuru, akomeza avuga M23 nayo iticaye ubusa kuko ikomeje gukaza ibirindiro byayo mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibyo nibyo bitero .
M23, ivuga ko ikomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairo mu rwego rwo gushakira igihugu amahoro, ariko FARDC, FDLR n;imitwe ya Mai Mai bakaba badashaka kubahiriza ibyo basabwa n’iyo myanazuro, ahubwo ko bahisemo gukomeza intambra bagaba ibitero bya hato na hato ku birindiro bya M23 mu bice bitanduknyee muri teritwari ya Rutshuru .