Abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai ANCDH bari gukozanyaho mu mirwano ikomeye yadutse nyuma yuko umwe mu bakomanda bawo abaciye ruhinganyuma akemera gukorana na M23 ndetse akajya gukoresha ingabo yagumuye bikarakaza bagenzi be bigatuma batangiza urugamba rwo kumwivuna.
Col.Mugogwe wari woherejwe na Mai Mai ANCDH gufasha FARDC kurwanya M23, yatorokanye abarwanyi 300 ajya kwifatanya na M23.
Mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Mai Mai ANCDH, rivuga ko Col.Mugogwe wari usanzwe afite batayo yakoreraga i Masisi yaje koherezwa i Rutcshuru gufasha ingabo za FARDC mu ntambara irimo na M23, mu mezi abiri yari amazeyo yaje gutangira kujya avugana na Gen.Makenga kugeza ubwo yemeye gusubira i Masisi agatangiza ibikorwa bya M23.
Muri iri tangazo kandi Mai Mai ANCDH ivuga ko uyu Col Mugogwe yatorokanye abandi bofisiye bakuru bo ku rwego rwa Lt.Colonel bane na bamajoro batatu.
Batayo yayoborwaga na Col Mugogwe yari yarahawe inshingano zo kurinda agace ka Ngugo gahana imbibi n’u Rwanda.
Bakomeza bavuga ko Col.Mugogwe yafashe icyemezo atabwiye Gen.Jean Marie Shefu, afata ingabo ku wa 13 Nyakanga 2022 azijyana mu bice bya Mpati ndetse atangira gukoresha amanama n’abakuru b’Imidugugudu n’abatware gakondo abasaba kumuyoboka.
Kuva ubwo Gen.Jean Marie yahise yohereza abasirikare bo kurwanya igice cyamwiyomoyeho, bituma imirwano itangira ubwo ubu ikaba iri kubera ahitwa Mpati, Nuage na Kitso, gusa ntiharatangazwa abamaze kuyigwamo ariko isoko ya Rwandatribune iri i Masisi yemeza ko abaturage bari guhunga.
Umutwe wa Mai Mai ANCDH ni umwe mu mitwe y’Abahutu b’Abakongomani washinzwe na FDLR mbere yuko imirwano ya M23 yubura. Inyungu za FDLR muri uyu mutwe zari zihagarariwe na Major Silencieux Inkodosi usanzwe ari S3 mu mutwe CRAP ya Col.Ruhinda.
Ally MWIZERERWA
RWANDATRIBUNE.COM