Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, abarwanyi basaga 100 b’umutwe wa APCLS bishyikirije ingabo za Congo(FARDC) zikorera muri Teritwari ya Masisi ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aba barwanyi bishyikirije FARDC bafite na bimwe mu bikoresho by’intambara bari barangajwe imbere na Gen Paul Maheshe . Ni igikorwa cyabereye imbere ya Komanda w’ingabo za Congo ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Socola 2.
Umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare cy’igihugu n’imitwe y’inyeshyamba (DDRC) Jaques Makata yashimye aba barwanyi ku cyemezo cyiza bafashe , anibutsa abagisigaye mu mashyamba ko igihe ntarengwa bari bahawe cyo kuba bavuye mu mashyamba cyarangiye mu ntangiro z’uku kwezi.
Yagize ati” Turashima cyane aba bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa APCLS bemeye kurambika intwaro nta maraso amenetse . Tuboneyeho kwibutsa abasigaye ko iminsi ntarengwa yo kuba barambitse intwaro hasi yarangiye. Tumaze gutanga igihe ntarengwa inshuro 3, aba barambitse intwaro uyu munsi rero nibo bubahirije ibyo twabasabye.
Télésphore Mythondeke wari uhagarariye Sosiyete Sivili muri uyu muhango yavuze ko uyu Paul Maheshe warambitse intwaro yari umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y’umutwe wa APCLS yakoreraga ibikorwa byayo muri Teritwari ya Masisi.
Kuva Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zashyirwa nmu bihe bidasanzwe n’ubuyobozi bwaho bukegurirwa igisirikare, abatari bake mu barwanyi b’imitwe yitwara gisirikare bamaze kurambika intwaro hasi bubaha icyemezo cyashyizweho na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.