I Masisi hagaragaye amafoto y’abaturage bahungaga inyeshyamba za FDLR hamwe n’iza Mai Mai, mu gihe abazungu bahungira aho umutwe wa M23 uherereye, nyuma y’uko aba baturage batemaguriwe inka n’izi nyeshyamba zimaze igihe zifatanya na FARDC k’urugamba.
Uko inka zagiye zisarikwa n’izi neshyamba
Abaturage bahisemo gukurikira inyeshyamba za M23 ngo kuko ingabo za Leta FARDC zahisemo gukorana na FDLR hamwe na Mai Mai kandi izi nyeshyamba zarabamariye inka, ngo kuko usibye n’izi zatemaguwe gutya hari n’izindi ziherutse gutemerwa mu mugezi, k’uburyo buteye ubwoba.
uko zimwe zagiye zitobaguzwa ibyuma
Aba baturage bemeza ko aho inyeshyamba za M23 zageze abaho batekanye mugihe aho byitwa ko harindiwe umutekano n’ingabo za Let abo bari gupfa umunsi ku wundi, nyamara izi ngabo ntizigire icyo zikora.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri i Masisi yatubwiye ko zo nka koko zatemaguwe, izindi zigapfumuzwa ibyuma, ndetse anatubwira ko abaturage barahiye ko bagiye gusanga inyeshyamba za M23 kugira ngo zibarindire umutekano.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Sosiye sivire bwo muri kariya gace ntihagira uwo tubasha kubona kuri Telefoni kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, gusa turakomeza kubikurikiranira hafi.
Inyeshyamba za M23 zimaze iminsi zihanganye n’ingabo za Leta zanifashishije imitwe myinshi y’inyeshyamba mu kurwanya M23, iyo mitwe irimo n’iyi imaze igihe ibuza amahoro aba baturage, nyamara M23 yatangaje ko igiye kuba ihagaritse imirwano, kugira ngo barebe niba Leta yakwemera imishyikirano.
Umuhoza Yves