Mu gitondo cy’ejo kuwa gatandatu tariki 4 Gicurasi 204 abaturage benshi baramutse bikoreye uturago ku mutwe bahunga imirwano mu bice bya Ngungu, Rubaya, Kabalekasha na Bitonga muri Gurupema ya Mupfunyi Shanga na Kibabi, ziherereye muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru.
Guhunga kw’aba baturage kukaba kwaratewe n’ imirwano ikaze yabaye hagati ya FARDC na Wazalendo n’inyeshyamba za M23 kuva ku wa gatanu muri kano karere k’imisozi ireba Sake, muri Bweramena n’umujyi wa Minova.
Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko inyeshyamba za M23 zigaruriye umujyi wa Bitonga kuva ku wa gatandatu mu gitondo. Uko kwigarurira utu duce birashyira mu kaga umujyi wa Minova, kuri ku mupaka uhuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, uku kwigarurira utu duce ni nabyo byateye ubwoba abaturage benshi bo muri ibyo bice maze bazinga utwangushye barahunga.
Nk’uko ibitangazamakuru byaho muri Minova bibitangaza ngo abaturage bimutse bava mu byabo barabarirwa mu magana; aho abantu bari uruvunganzoka bamwe bahunga n’imodoka, abandi na moto zikoreye ibiryamirwa abandi bagendaga n’amaguru bahunga.
Aba baturage bahunze berekeje za Kalungu, Mukwija, Nyamasasa, Nyabibwe na Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo. Mu gihe abandi bagiye i Nzulo ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, mu majyaruguru ya Kivu, kubera kuburaimiryango yabakira muri Minova, muri Teritwari ya Kalehe iri muri Kivu y’Amajyepfo baturanye.
Urusaku rw’imbunda nini n’intoya nirwo rwumvikanaga muri biriya bice aho guturika kwabyo byasakuzaga bikumvikanira mu mujyi wa Minova bigatera ubwoba n’abahatuye.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko umutwe w’abasirikare b’Uburundi FDNB wari ufite ibirindiro muri Bitonga, wahagurutse ukiruka werekeza Minova kuwa gatanu bo bakaba barayabangiye ingata rugikubita.
Amakuru aturuka muri ako gace kandi avuga ko guhera ku munsi w’ejo kuwa gatandatu ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Minova byabaye bihagaze kuko bitarimo kugenda neza kubera ubwoba bwinshi buri mubaturage.
Rwandatribune.com