Abaturage batuye mu gace ka Kilorirwe ho muri teritwari ya Masisi, bavuga ko bifuza ko Umutwe wa M23 , ugaruka muri ako gace uheruka kurekura .
Abaganiye n’imboni ya Rwandatribune.com batashetse gushyira amazina yabo hanze ku mpamvu z’Umutekano wabo ,bavuga ko kuva M23 yava mu gace ka Kirorirwe nta mutekano uhagije barongera kubona, bitewe n’ibitero bya hato na hato bikorwa n’Abarwanyi ba FDLR bafatanyije na Nyatura n’indi mitwe ya Mai Mai.
Aba baturage , bakomeza bavuga ko FDLR , Nyatura n’imitwe ya Mai Mai, bamaze iminsi bagaba ibitero mu gace ka Kilorirwe , aho baza barasa urufaya rw’Amasasu banavuza akaruru, barangiza bagasahura ibirayi biri mu mirima n’amatungo y’Abaturage arimo Inka Intama n’ibindi.
Aba baturage, bemeza ko kuva M23 yava mu gace ka Kilorirwe, bamerewe nabi ndetse ko banenga Ingabo z’u Burundi zasigaranye ubugenzuzi bwaho, kuba zidashishikarira kurwanya abo bagizi ba nabi.
Ati:”Baravuga aho gusa. Mu gace ka Kirolirwe bakunda kwa simôni no kwa Munyaruguru n’Imagera ,FDLR na Nyatura, bari kuza barasa cyane bavuza akaruru, bagasahura ibirayi ndetse batwaye Inka ,Intama n‘ibindi byinshi. Rero tumerewe nabi niba Abarundi ba EAC bananiwe ,M23 nigaruke irinde Abaturage.”
Kugeza ubu, mu duce M23 iheruka kurekura by’umwihariko muri teritwari ya Masisi , haravugwa ibitero bya hato na hato biri gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana na FARDC, igamije gusubira muri utwo duce ngo itugenzure no gusahura Inka n’indi mitungo y’Abaturage.
Umutwe wa M23, uheruka gutangaza ko udashobora kwemera ko uduce warekuye,dusubiramo FARDC n’abambari bayo , ndetse ko ibikorwa nk’ibyo nta kindi bigamije kitari ubushotoranyi.
Agace ka Kirorirwe kimwe n’utundu duce muri teritwari ya Masisi, kari mu bugenzuzi bw’Ingabo z’Uburundi kuva M23 yakarekura k’ubushake, gusa Ingabo z’Uburundi zikaba ziri kuvugwaho kujenjekera imitwe yitwaje intwaro ikomje kwibasira abasivile.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Abarundi? Umwansi arakurindera ntumurindera