Abanye Congo ntibavuga rumwe ku ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba yiyise abakunda igihugu kurusha abandi ( WAZALENDO) kuko bababona nk’ihuriro ry’ibisambo, abicanyi n’abambuzi gusa, aba baturage bagasaba Leta kurwanya iri huriro byaba byiza bakimika M23 kuko ariyo yari yabahaye amahoro.
Ni amagambo yavuzwe na rumwe mu rubyiruko rwiyemeje kwishyira hamwe ngo barengere inka zabo zicwa cyangwa zikibwa n’abo mu itsinda rya Wazalendo, muri Masisi.uru rubyiruko rwanemeje ko bishobotse rwakwihuza na M23 iramutse ibemereye kubafasha kurwanya Wazalendo.
Kugeza Ubu, hari bamwe mu rubyiruko rwo muri teritwari ya Masisi bivugwa ko rwamaze kubona intwaro n’amasasu, maze rwiyemeza guhangana n’imitwe ya Nyatura Abazungu, CMC, APCLS ,FDLR n’iyindi yibumbiye muri iri tsinda rya Wazalendo, imaze igihe igaba ibitero mu duce batuyemo ikica abaturage, ikigabiza inka zabo izindi bagasiga bazishe.
Abaturage nabo babona Wazalendo nk’ikibazo gikomeye kurusha ibindi ndetse bakavuga ko izi nyeshyamba zabazungereje bagasaba Leta kugabanya gukorana nabo,kuko bakeneye umutekano.
Aba baturage kandi ntibatinya kuvuga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 wabafashije gutekana n’ubwo yahise isubira inyuma bagasubira mu bibazo ariko bifuza ko yagaruka. Ndetse bagasaba Leta ko yaganira na M23 kugira ngo ibafashe kugarura amahoro muri aka gace.
Aba baturage bo mu gace kaKibati baganiriye n’isoko ya Rwandatribune.com bavuze ko bari bafite amahoro ubwo M23 yafataga agace batuyemo, nyamara nyuma y’uko igenda ibibazo byabaye byinshi, kuko butakwira batagabweho igitero.
Bakomeje bavuga ko ariyo mpamvu bahisemo gushakira abana babo intwaro nabo ngo bajye babacungira umutekano banabarindire ibyabo.
Uru rubyiruko bamwe bita Twirwaneho ngo ruhembwa n’abaturage mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ibyabo kubera ko bari barembejwe na Wazalendo.