Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mugace ka Kahira muri Gurupoa ya Bashali,umutwe w’inyeshyamba wa Nyatura ufatanije na APCLS bashinze amabariyeri atandukanye mu mayira aho bagenda baka imisoro itandukanye buri muntu wese unyuze aho, ndetse ujijinganyije bagahita bamwica.
ibi byagarutsweho cyane cyane kuri uyu wa 13 Werurwe ubwo bamwe muri aba baturage bo muri Masisi mu gace ka Kahira, gurupoma ya Bashali baganiraga n’itangazamakuru, bemeje ko izi nyeshyamba zibarembeje kuko ibyabo zigiye kubibamaraho.
Izi nyeshyamba ngo buri muntu wese unyuze aho zimusaba ko yishyura amadorari 5 yayabura agafatwa akajyanwa akazahava ari uko yishyuye ibyo bamusaba.
Izi nyeshyamba zivuga ko zirwanira igihugu cyabo ngo ziyemeje guhashya inyeshyamba za M23. Cyakora reka bavuge batya kuko bakorana bya hafi n’ingabo za Leta FARDC ikaba ari nayo mpamvu bakora ibi ntihagire ugira icyo avuga.
Abaturage bo muri aka gace bakomeje gusaba ko aha naho haza inyeshyamba za M23 kuko zo aho zigeze zibacungira umutekano aho kubasahura.
Aba baturage banemeje ko umuhinzi wese yashyiriweho umusoro w’amadorari 10, ibintu bavuga ko bibaremereye cyane rwose.
Ibi bibaye nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zemereje ko zigiye kongera kurekura utundi duce zari zarafashe kugirango zubahirize amasezerano ya Luanda.
Umuhoza Yves