Col Defender wari umwe mu bayobozi b’umutwe wa NDC Rénové wari umufanyabikorwa ba FDLR kuwa 13 Ukuboza 2021 yatawe muri yombi n’ingabo za Congo zimufatiye mu gace ka Kalemebe muri Teritwari ya Masisi.
Bivugwa ko ifatwa rya Defender ryabaye mu mugoroba wo kuwa Mbere Tariki ya 13 Ukuboza 2021 ku bufanye bw’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage batanze amakuru.
Sosiyete sivili ya Kalembe ivuga ko Col Defender yahise ajyanwa n’ingabo za Congo (FARDC) ku birindiro byazo biri mu gace ka Kashuga
Col Defender yagiye avugwa mu bitero byagabwaga ku baturage ba Masisi by’umwihariko mu gace ka Kalembe ,akenshi akaba yarateraga agamije gusahura no kwambura abaturage ibyo kurya yajyaniraga umutwe wa FDLR.
Abaturage ba Kalembe bashimye ubwitange bw’ingabo z’igihugu ndetse banazisaba ko zakomeza gushakisha abandi barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro cyane abo mu mutwe wa FDLR badahwema kubasahura no kubatera ubwoba umunsi ku munsi.
Kuwa Perezida Tshisekedi yatangiza ibikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwari mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri , abarwanyi benshi bamaze gutabwa muri yombi utirengagije agahitamo kurambika intwaro hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe.
(Xanax)