Ku wa gatatu tariki ya 14 Mata, havuzwe imirwano mishya hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’umutwe wa Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS-Nyatura) mu duce twa Kirumbamu, Biviye, Bweru na Kashanje two muri Teritwari ya Masisi.
Amakuru aturuka mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Kivu ya Ruguru avugako abaturage benshi batuye muri utwo duce twabereyemo imirwano bataye ingo zabo bagahungira mu bice bahana imbibi bya Kitchanga, Mweso,na Muhongozi ,mu gihe abandi bo bakibundabunda mu bihuru.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’uko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zimaze gutangaza ko zigaruriwe imijyi ya Muheto, Nyamita, Mweso n’ibiturage biyikikije, byigeze kwigarurirwa n’abasirikare ba APCLS na Nyatura yari yarunze ubumwe n’umutwe wa FDLR.
Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Operasiyo Socola 2 Maj. Njike Kaiko ku cyumweru gishize yabwiye itangazamakuru ko FARDC yamaze gutsimbura APCLS Nyatura mu duce twose yari imaze igihe igenzura, anemeza ko bazakomeza kurwanya iyi mitwe kugeza n’aho bazayisanga mu bwihisho bwayo.