Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena, FARDC yahaye uburenganzira FDLR basanzwe ari abafatanyabikorwa bwo gushyiraho amabariyeri yo gufatiraho abasore bo mu bwoko bw’Abatutsi bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23.
Ibi bikorwa birimo gukorwa na FARDC ifatanije na FDLR biyobowe na Majoro Bizabishatse wo muri FDLR.
Hari amafoto akomeje gukirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’abadashyigikiye urugomo abaturage bavuga Ikinyarwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari gukorerwa kuva FARDC yakunga ubumwe na FDLR na n’indi mitwe igera kuri 5 y’aba Mai Mai.
Aya mafoto yerekana Abasore bafashwe abandi baboheye amaboko inyuma, bashinjwa gukorana na M23.
Ikinyamakuru Goma24 cyanditse ko aba basore barimo gushimutwa bakajyanwa ahantu hibanga, aho ngo barimo gukorerwa iyicarubozo babazwa ngo “Bene wanyu [Abarwanyi ba M23] bari he?”
Amakuru Rwandatribune yamenye ni uko aba basore bo mu bwoko bw’Abatutsi barimo gushimutwa na FARDC bakajyanirwa FDLR mu kigo cya Rumangabo, ari nayo yahawe kubakorera iyicarubozo no kubakuramo amakuru agamije gutahura amayeri y’urugamba ya M23.
Ibi bikorwa byamaganiwe kure n’umutwe wa M23 ubinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono na Majoro Willy Ngoma.M23 ivuga ko hari n’abaturage bafashwe mu bice bya Runyoni na Tchanzu bitwa abarwanyi ba M23 nyamara ataribo.
Ibikorwa byo kubangamira abavuga ururimi rw’Ikinyarwnada byatijwe umurindi n’ijambo Umuyobozi wungirije w’Intara ya Kivua y’Amajyaruguru Gen Ekuka Lipopo yavugiye mu mujyi wa Goma abwira abapolisi, aho yabasabye gufata imihoro n’ibindi bikoresho bishobora kwica umuntu bakaduka muri abo bose bakeka ko ari M23 bakabatema.
Sosiyete Sivili muri Kivu y’Amajyaruguru iherutse gutangaza ko itewe impungenge n’ibyavuzwe n’uyu muyobozi, kuko ngo n’umuturage ashobora kwica mugenzi we ntacyo bapfa, yagera imbere y’ubuyobozi akabubwira ko yari umugambanyi utanga amakuru muri M23 bagahita bamurekura.
Ahaa Mana tabara ubwoko bwawe