Mu ntambara ikomeje kubica bigacika muri Repuburika ya Demokarasi ya Kongo hagati y’inyeshyamba za M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, biravugwa ko Abarwanyi ba PARECO kimwe n’abayobozi bakuru benshi biciwe mu mirwano ikomeje kubera muri Teritwari ya Masisi.
Isoko yaRwandatribune iri ahitwa Gasake, ivuga ko yiboneye Gen.Mutayomba wa PARECO ateruwe mu ngobyi ya Kinyarwanda aho yarashwe mu kwaha no mu maguru, uyu mutangabuhamya avuga ko uyu murwanyi yarasiwe mu gace ka Ngungu, muri Teritwari ya Masisi.
Umwe mu barwanyiba PARECO utashimye ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko benshi mu barwanyi babo bishwe kuko igitero cyateye giturutse mu bice bya Walikare batari biteguye ko ako gace gashobora kuvamo umwanzi.
Ay’amakuru avuga ko imirwano yabereye neza Murambi no mu nkengero za centre ya Ngungu, muri teritware ya Masisi, ni nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa ryari ryagabye ibitero ku ngabo za M23 ku gicamunsi cyo cy’eko kuwa Kane, mu bice byari byigaruriye n’aba barwanyi ba M23
Nyuma byaje gukomerera abarwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, maze bayabangira ingata, abandi nabo babirukaho.
Amakuru yandi Rwandatribune yamenye nuko benshi mu barwanyi barimo abasirikare ba FARDC, Ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Wazalendo, FDLR na SADC bari guhungira mu misozi iherereye muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bavuye i Murambi no mu bice biherereye mu nkengero za Ngungu abandi barwanyi ba Wazalendo bari guhungira mu bice bya Gatoyi muri Ufamambo
Ku rundi ruhande, haravugwa ko ingabo z’u ruhande rwa leta ya Kinshasa, ahanini Aburundi bapfiriye muri iyo mirwano, mu buryo budasanzwe, nk’uko birimo ku vugwa n’abarwanyi ba M23.
Ubuhamya bugira buti: “Aha i Murambi, haguye abasirikare ba FARDC benshi, ariko cyane turi gusanga ari Abarundi. Iy’i mirwano yongeye kongera gukara muri iki Cyumweru, mu gihe impande zombi zari zimaze hafi igihe kingana n’ibyumweru bibiri hasa nahatuje, n’ubwo hagiye haba guhangana kutari kunini muri Kibirizi no mu nkengero zayo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com