Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kamena 2021 hadutse imirwano hagati y’ingabo za Congo FARDC na APCLS Nyatura iyoborwa na Janvier Kalairi mu gace ka Mianja muri Teritwari ya Masisi.
Nkuko bitangazwa na Sosiyete sivili , iyi mirwano yatangiye tariki ya 12 Kamena nyuma iza guhosha aho yongeye kubura muri iki gitondo. Abatuye mu mudugudu Mabambia mu burengerazuba bw’umujyi wa Nyabiondo batangiye guhungira mu biturage bahana imbibi bitarimo imirwano.
Bivugwa ko Ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo FADC arizo zatangaije iyi mirwano zigamije kwambura inyeshyamaba za APCLS imidugudu imaze igihe igenzura.
Iyi mirwano bivugwa ko yateye ubwoba abaturage batuye muri aka gace cyane cyane imidugudu ya Kaanja, Lwibo, Bukombo, Mabambia na Mianja, ifatwa nk’ahari ibirindiro bikuru by’inyeshyamba za APCLS .
Abaturage basabye FARDC gukoresha imbaraga zose ifite ikegezayo izo nyeshyamba zibahoza ku nkeke mu kubasahura no kubaka imisoro irenze ubushobozi bwabo.