Inyeshyamba z’umutwe wa Maï-Maï zagaragaye ziruka kibono mpamaguru, zigiye ahitwa Kitshanga muri Masisi, gushinga ibirindiro byo kubuza umutwe wa M23 kwinjira muri aka gace.
Ni amashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Lwarhiba Musimwa Maitre usanzwe ari Umunyamakuru w’Ikinyamakuru kitwa La Nouvelle Afrique, agaragaza izi nyeshyamba ziri mu modoka izindi ziir kuri moto zivugirizwa induru n’abaturage.
Muri aya mashusho, ibinyabiziga by’izi nyeshyamba, iyo bimaze gutambuka byose, abaturage bahita babyirukanka inyuma, bigaragara ko batishimiye izi nyeshyamba.
Lwarhiba Musimwa Maitre, mu butumwa buherekeje aya mashusho, yavuze ko umujenerali uyoboye uyu mutwe wa Maï-Maï, Janvier Karairi, “Yohereje ingabo ze i Kitshanga muri Masisi kugira ngo bahagarike umutwe wa M23 gukomeza imbere.”
#RDC Le Général autoproclamé, Janvier Karairi Chef Maï Maï de la communauté Hunde, se déploie avec ses hommes à Kitshanga dans le Masisi pour stopper l'avancée du M23 qui cible cette contrée… Satisfaction d'une catégorie de la population qui s'en prend à une autre.
Mina choka pic.twitter.com/tBbYHPNfxf
— Lwarhiba Musimwa Maître (@LwarhibaM) November 28, 2022
Uyu mutwe wa Maï-Maï uri mu yindi isanzwe ifasha igirikare cya Congo FARDC mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko uhagaritse imirwano ariko ukagaragaza ibyo usaba.
Umutwe wa M23 nubwo wahagaritse imirwano, wavuze ko guhagarika imirwano binareba n’igisirikare cya Congo n’abambari bacyo kuko gihe cyose bazawenderanyaho na wo uzirwanaho ndetse ukanarinda n’abaturage.
RWANDATRIBUNE.COM