Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 15/04/2024, haramukiye intambara ikaze hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo Kinshasa n’inyeshyamba za M23, mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni imirwano iri kubera mu gace ka Nyamubingwa, ha herereye muri Grupema ya Mupfunyi/Shanga, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano irimo ku mvikanamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ku buryo abari mu bice biherereye i Ngungu bari kugerwaho n’urusaku rw’izo mbunda, nk’uko amakuru Minembwe Capital News ikesha bamwe mu baturiye ibyo bice ibitangaza.
Abari kubikurikiranira hafi bavuga ko uruhande rwa leta ari bo babanje kugaba ibitero mu birindiro bya M23 biri mu bice byo muri Grupema ya Mupfunyi.
Bakomeje bavuga ko ibyo bitero byatangiye murukerera rwo kuri uyu wa mbere ndetse ko kuri ubu ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo, bamaze guhunga.
Ibyo bitero biramukiye Nyamubingwa mu gihe mu bindi bice byo muri teritware ya Masisi hari ituze ndetse ko no ku munsi w’ejo hiriwe agahenge ahanini mu bice bigenzurwa na M23, ni kumpamvu zuko mu bice bigenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo za leta ya Congo hakomeje kuvugwa imfu zidasanzwe zibasira abasivile, aho Wazalendo bashinjwa kuba inyuma yizo mfu.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com