Abaturage b’i Masisi bo mo bwoko bw’Abatutsi, baririye ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa EAC, bazibwira ko kuva M23 yagenda batigeze babona amahoro, kuko imitwe irimo FDLR idahwema kubazengereza.
Agace ka Masisi ko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ni kamwe mu twari twarafashwe n’umutwe wa M23, mu rugamba rwari ruwuhanganishije na FARDC, ubu kakaba kararekuwe n’uyu mutwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe.
Gusa abaturage bo muri aka gace bavuga ko kuva umutwe wa M23, wahava, barembejwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR-NYATURA na Mai-Mai n’ubundi yakunze kubahungabanyiriza umutekano.
Ubwo ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zasuraga abaturage bo muri aka gace, bazibwiye amagorane barimo.
Umwe mu bayobozi muri aka gace, yavuze ko imitwe irimo FDLR-NYATURA na Mai-Mai idahwema kubanyaga inka ndetse no kubasahura indi mitungo.
Uyu muyobozi ubwo yagaragazaga inka zagiye zibwa n’iyi mitwe, yagize ati “Batwaye Inka mirongo itanu (50) zitwarwa n’aba- Mai-Mai bafatanyije na FDLR-Nyatura, zaragiye zirengana Masisi. Nta mutekano dufite.”
Aba baturage b’i Masisi kandi bavuga ko iyi mitwe idahwema kwica abaturage barimo umucyecuru uherutse kwacwa ateraguwe ibyuma ndetse n’umukobwa wishwe arashwe.
Undi muturage wo muri aka gace we yagize ati “Kandi ibyo byose turi kubibona ari uko M23 yavuye hano, ahubwo no mu busabe bwacu, turifuza ko mwadufasha ikagaruka aha kuko ni yo yadufasha kuturindira umutekano.”
Aba baturage bavuga ko izi ngabo za EAC zikwiye gukaza umutekano wo muri aka gace, kugira ngo iyi mitwe ikomeje kubahungabanyiriza umutekano idakomeza kubivugana.
RWANDATRIBUNE.COM