Imyigaragambyo ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’aho inyeshyamba za M23 zitangiye agahenge ndetse zigasubira inyuma nk’uko byari byumvikanywe ho mu myanzuro ya Luanda, abaturage bariye karungu bamagana ingabo z’umuryango w’Abibumbye ndetse batangira no kwigabiza ibikoresho byabo.
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko Imodoka z’uyu muryango zanyuze mu mujyi muto wa Sake n’ubundi muri Masisi abaturage bakazirukaho n’amabuye, abari bazirimo bagakizwa no kunyaruka bagahunga .
Kuri iyi nshuro bwo ntibyabahiriye kuko bateshejwe ibinyabiziga byabo n’abaturage bo muri Masisi bari bariye karungu, bakubise buzuye bakigabiza imodokari z’uyu muryango bakamenagura ubundi bakagenda bazisunika mu muhanda.abaturage bigabije imodoka za MONUSCO
Icyakora kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru twari turtaramenya niba hari uwaba yaguye muri iyi myigaragambyo itari yoroshye kuko twagerageje guhamagara umuvugizi wa MONUSCO kuri Terefone ye igendanwa ntitwanasha kumubona.
Leta ya Congo Ntacyo yari yatangaza kubyerekeranye n’uru rugomo rwakozwe n’abaturage rukorerwa izi ntumwa z’umuryango w’Abibumbye.
Uwineza Adeline