Imirwano irakomeje hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya Leta ya Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, gifatanyije n’ingabo z’Uburundi,FDLR n’imitwe ya Nyatura, Mai Mai yibumbiye mu kiswe Wazalendo.
kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 , Ubuyobozi bw’igisirikare cya FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, bwatangaje ko ingabo za leta zikomeje kurwana no gukumira abarwanyi ba M23 bashaka kwerekeza mu duce twa Sake na Mushaki , ngo kuko muri iyi minsi aba barwanyi, bakomeje gukora amagerageza yo gufata utu duce .
Muri ubu butumwa, FARDC , yanongeyeho ko ayo magerageza M23 yayakoze ku munsi wejo tariki ya 25 Ugushyingo 2023 ariko ngo ingabo za Leta ya Congo(FARDC) , zikabasha kubakumira kugirango batinjira muri utwo duce natwo bakaba batwigarurira, nk’uko baherutse kubigenza muri iki cyumweru bigarurira agace ka kalenga na Mweso.
FARDC kandi, yakomeje ivuga ko yamaze gushyira imbaraga nyinshi mu nzira zose zerekeza muri utu duce twa Sake, Mushaki no mu nkengero zaho, kugirango ikomeze gucungira hafi aba barwanyi ba M23, bafite umugambi wo kugaba ibitero muri utu duce.
Uduce twa Sake na Mushaki, ni tumwe mu duce twoherejwemo abasirikare benshi , barimo Ingabo za Leta FARDC n’abasirikare b’Abarundi, bari kuzifasha guhangana na M23, hakiyongeraho na bamwe mu barwanyi ba FDLR bo mu mutwe udasanzwe uzwi nka CRAP, uyoborwa na Col Ruvugayimikoro Protegene alias Ruhinda.
Hari kandi n’abasirikare beshi ba FARDC ,Wazalendo na FDLR , baheruka guhungira muri utu duce twa Sake na Mushaki, nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije na M23 mu duce twa Kilorirwe,Nturo,Umusozi wa Kicwa, Kalenga na Mweso yaje kurangira M23 itwigaruriye.
Aba basirikare bose ba FARDC nabo bafatanyije cyo kimwe n’abandi bari kuhoherezwa ku bwinshi, ngo bakaba biteguye gukumira M23 kugirango ntibashe gufata utwo duce, gusa andi makuru akavuga ko na M23 yarahiriye kudufata igihe icyari cyose bizamara.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com