Mu gitondo cyo kuri Uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira, humvikanye imirwano ikaze yabaye hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo, mu mudugudu wa Kashuga, Ni mu gace ka Mwesso, umutware wa Bashali, mu ifasi ya Masisi (Kivu y’Amajyaruguru).
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri ako gace avuga ko hagati ya saa kumi na saa kumi nimwe humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye ndetse nizoroheje.
Iyi mirwano ikaba yahagaritse ibikorwa bijyanye n’ubukungu muri aka karere, bituma abaturage benshi bahungira mu tundi turere.
Gusa kugeza ubu, ku mpande zari zihanganye, ntiharamenyekana niba hari abaguye muri iyo mirwano cg ibyangirijwe uko bingana.
Rwanda tribune.com