Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Maoma ko muri Gurupoma ya Mupfuni muri Teritwari ya Masisi, yiciwe mu bushyamirane bwari buhuje impande ebyiri zisanzwe zifitanye amakimbirane ya karande ashingiye ku mitungo, akaba yivuganywe ubwo yajyaga gukiza izi mpande.
Ibi byabereye muri aka gace gaherereye muri Shegeri ya Buhunde muri Gurupoma ya Mupfuni i Masisi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 24.
Iyicwa ry’uyu muyobozi wa Polisi ya Maoma, yemejwe n’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta yo muri aka gace yemeje ko uyu komanda wa Polisi yiciwe mu bushyamirane bwari buhanganishije impande ebyiri zariho zipfa umutungo w’ubutaka.
Iyi miryango yaboneyeho guhamagarira inzego za Leta n’iz’ubutabera guhagarika aya makimbirane yaguyemo umuyobozi wa Polisi kuko atari aya vuba aha kandi ko akomeje guteza umutekano mucye muri aka gace.
Sosiyete Sivile inenga uburyo muri aka gace hadatangwa ubutabera bwakagombye kuba bwaranduye aya makimbirane amaze igihe kinini.
RWANDATRIBUNE.COM