Igice cya Rubaya kiragenzurwa n’umutwe wa M23 mu mirwano ikaze yaguyemo ingabo za Leta 67 , Wazalendo 45 n’ingabo z’u Burundi 32, biravugwa ko hari n’imbonerakure zafashwe matekwa
Amakuru ava mu gace ka Rubaya Rwandatribune Ikesha isoko y’amakuru yayo iri ahitwa Kibabi, ni uko imirwano yadutse kuri iki gitondo cyo kuwa 30 Mata 2024, isize ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, FDNB n’Imbonerakure bambuwe ikibaya cya Rubaya gikize kumabuye y’agaciro.
Umwe mu babyiboneye n’amaso avuga ko imirwano yatangiye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo aho ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo, FDLR, FDNB n’imbonerakure aribo babanje kwataka uduce twa Mushaki na Karuba bituma M23 ibirukankana ibageza mu Rubaya ariho haje kwatswa umuriro ukomeye, Umunyamakuru wacu uri Goma avuga ko imirwano yamaze amasaha atandatu ntawe uratsimbura undi.
Depite Ndayishimiye Justin intumwa ya rubanda ivuka muri ako gace ubwo yavuganaga n’isoko ya Rwandatribune iri Kibabi ya vuze ko M23 ariyo igenzura agace ka Rubaya kose ndetse n’ibirombe byacukurwagamo amabuye y’agaciro, iyi ntumwa ya Rubanda yahamije ko byibuze abarwanyi baWazalendo 45 n’abo mu ngabo z’uBurundi abapfuye bagera kuri 32, ingabo za Leta 67, abo atabshije kumenya neza ni abo muri FDLR.
Umwe mu barwanyi bo mu mutwe wa Mai mai ABAZUNGU, utakunze ko amazina ye atangazwa yabwiye Umunyamakuru wacu uri Goma ko Capt.Silansiye wa FDLR yakomerekeye muri iyomirwano.
Agace ka Rubaya gaherereye muri Gurupoma ya Mufunyi Matanda, Teritwari ya Masisi, kakaba kabarizwa mo ikirombe kizwi mu mazina ya Bibatama Mining Concession iki kirombe kikaba cyarahoze mu maboko ya Sosiyete Société Minière de Bisunzu Sarl (SMB) ya Hon.Mwangacucu Edouard, ikigo cy’ubushakashatsi k’umutungo kamere Federal Institute for Geosciences and Natural Resources, kivuga ko ikirombe cya Rubaya kibarizwamo ubwoko 80 bw’amabuye y’agaciro.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune