Umutwe wa Maï-Maï APCLS washimangiye ko ugomba gufasha FARDC mu rugamba rwo guhashya M23 muri Rutshuru n’ahandi hose haturuka umwanzi ushaka kwiba umutungo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mutwe wa Maïmaï APCLS kimwe n’indi mitwe itandukanye irimo FDLR, imaze iminsi iri gufatanya na FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23.
Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wawo, Héritier Ndang Ndang, yavuze ko intego yabo ari ukurinda ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kurwanya abanzi bose b’iki Gihugu ntibabone aho binjirira bajya kwiba umutungo kamere wacyo.
Yagize ati “Intego yacu kuva cyera ni iyo kuzibira icyuho umwanzi wese waturuka hanze aje guhungabanya Igihugu cyacu, kandi turabona hari abanzi ndetse n’ababatera ingabo mu bitugu bo mu Biyaga Bigari bashaka kwambukiranya imipaka wa RDC.”
Yakomeje avuga ko hari Ibihugu byigize inshuti na Congo nyamara byariyoberanuije kugira ngo bibone uko bijya kuyiba imitungo.
Héritier Ndang Ndang, yavuze ko bazaha ubufasha Igisirikare cya Congo mu gihe cyose kizabiyambaza mu kurwanya umwanzi wese aho yaba aturuka.
Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze iminsi bwugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, ubu bugeramiwe na M23.
Kuba uyu mutwe ugizwe n’Abanye-Congo warubuye imirwano, byazamuye umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda aho iki Gihugu gishinje u Rwanda kuwufasha.
U Rwanda rwo ruhakana ibi birego by’ibinyoma ahubwo rukagaragaza ko RDC ari yo ifasha umutwe wa FDLR kugira ngo urusheho kwisuganya ubundi ukomeze ibikorwa byawo byo guhungabanya umutekano warwo.
RWANDATRIBUNE.COM