Mu gihe imyiteguro y’urugamba hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za leta FARDC igeze kure ndetse isa n’iyarangiye, mu gace ka Masisi hamaze kugera ingabo zitandukanye za Leta ya Congo zije guhangana n’uyu mutwe.
Aba basirikare baje baturutse muri Teritwari ya Walikare iherereye mu birometero 135 uvuye mu mujyi wa Goma.
Aba basirikare baje kurwanya umutwe wa M23 biravugwa ko bakimara kugera muri Masisi zone bahise batangira kwirema mo amatsinda, bamwe berekeza mu muhanda ugana Lusheberi abandi bagenda berekeza Nyamitabo na Butare dore ko na Minova havugwa abandi basirikare ba leta ya Kinshasa baje baturutse mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo. Aba bo bakaba barimo ingabo z’u Burundi nkinshi.
Ibi kandi bibaye mugihe kuri uyu mugoroba wo kuwa 26 Nzeri umwe muba depite bomuri Groupement ya Buhumba yatanze amakuru ko ingabo za M23 nazo zaba zamaze kugera muri Groupement ya Buhumba murwego rwo gukomeza gutegura intambara iri kurota Muburasirazuba bw’iki gihugu .
Uyu mudepite Makombe yagize ati: “Ingabo za M23 zashinze ibirindiro byabo hano muri Groupement ya Buhumba, iri muri teritware ya Nyiragongo.
Ibi kandi byagarutsweho Mwami Paluku Kalemire, watangaje ko yifatanije na M23 kandi ko bari kwitegura guhangana na FARDC.
Adeline Uwineza
Rwanda tribune.com