Intumwa ya Guverineri wa Kivu ya Ruguru yarasiwe i Masisi n’abantu bitwaje intwaro mu gace ka Luka mu murenge wa Osso-Banyungu, muri teritwari ya Masisi iri mu majyaruguru ya Kivu.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko Ntibemuka yari mu butumwa muri kano karere nk’intumwa idasanzwe ya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.Aya makuru kandi akomeza avuga ko bwana Ntibemuka yaguye mu mirwano yari yasakiranije imitwe 2 y’inyeshyamba ikorera muri ako karere.
Ihuriro ry’urubyiruko Dynamics for Peace and Development of Masisi (DYJPD) ryamaganye iki gikorwa kandi risaba abayobozi b’intara ndetse n’igihugu gutangiza iperereza kugira ngo bafate ibyemezo bikenewe.
Umuyobozi wa DYJPD , Ntasugi Simba Baudouin yasabye guverinoma z’intara ndetse n’igihugu gukora iperereza kinyamwuga kugira ngo abishe uyu muyobozi bashyikirizwe ubutabera.
Ihuriro ry’urubyiruko DYJPD risoza itangazo ryashize ahagaragara risaba abarwanyi bari mu mitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi bakitabira inzira y’amahoro irimo gutangizwa n’ubuyobozi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe kurandura burunda ibibazo by’umutekano muke n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Ildephonse Dusabe