Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bafite ibirindiro mu gace ka Kilororwe ho muri teritwari ya Masisi, bakomeje kwihagararaho nyuma y’igihe igisirikare cya Leta ya Congo FARDC, kigerageza kubotsa igitu kugirango kirebe uko cyabatsinsura muri aka gace.
Hashize hafi ibyumweru bibiri, igisirirkare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC kirasa za Bombe mu gace ka Kilorirwe ,kifashishije intwaro zirasa mu ntera ndende,Drones n’indegeze z’intambara zo mu bwoko bwa Sokhoi 25.
Iri rasazwa za Bombe mu gace ka Kiloroirwe, rikaba ryaratangiye gufata indi ntera nyuma yaho M23 ifatiye kano gace mu byumweru bibiri bishize ndetse nyuma yaho gato ,abasirikare ba FARDC bafatanyije na Wazalendo,FDLR n’Ingabo z’u Burundi, bakaba baragerageje kenshi kuhagaba ibitero banyuze mu nzira zo ku butaka kugirango barebe ko bakisubiza ariko baza kunanirana kugeza magingo aya.
Muri iyi minsi guhera mu ntangiro z’iki kimweru turimo, FARDC yarushishe kurasa za bombe muri aka gace ka Kilororwe ndetse vuba aha izi bombe zikaba zarahitanye inka z’abaturage izindi zirahakomerekera bikomeye.
ni igikorwa cyanenzwe cyane n’umutwe wa M23, uvuga ko FARDC iri kurasa za bombe buhumyi muri aka gace ngo kuko zirimo kwibasira abaturage n’ibikorwa byabo.
Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2023 FARDC yakomeje kurasa za bombe mu gace ka Kilorirwe
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023, ubuvugizi bw’umutwe wa ARC/M23 burimo ubwa Politiki buyobowe na Laurence Kanyuka nubwa gisirikare buyobowe na Major Willy Ngoma , bwasohoye ubutumwa bwanditse bwanyuze ku rubuga rwa X , bunenga cyane ibitero byaza bombe biri gukorwa na FARDC nabo bafatanyije mu gace ka Kilorirwe.
Ubu butumwa, buvuga ko Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ,zaramutse zisuka ibibombe biremeye ku birindiro bya M23 biherereye muri aka gace ka Kilorirwe hifashishije ibibunda birasa mu ntera ndende .
Umuvugizi w’ Igisirikare cya M23 Maj Willy Ngoma we, yagaragaje ko abarwanyi ba M23 barimo guhangana na FARDC ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo kuri morari yo ku rwego rwo hejuru ndetse ko biraza kurangira FARDC n’abo bafatanyije bongeye kwiruka bagahunga nk’uko bisanzwe.
Maj Willy Ngoma, kandi yanongeyeho ko M23 idateze kongera kwemerera,FARDC ,Wazalendo na FDLR, kongera gukanadagiza ikirenge mu gace ka Kilorirwe, ngo kuko abarwanyi ba M23 bari maso kandi biteguye gukomeza kukarinda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com