Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , Christophe Mboso yongeye kumvikana mu mvugo ikakaye yibasira u Rwanda na Perezida Kagame.
Ubwo yafunguraga , ibikorwa by’inteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi kuri uyu wa 15 Nzeri 2022, Mboso yavuze ko ibibazo RD Congo ifite bishingiye ku by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, aho ADF, CODECO na M23 bagifatwa nk’ikibazo gihangayikishije igihugu.
Mboso akomeza avuga ko nta banga ririmo, kuvuga ko u Rwanda ruha ubufasha bw’ibikoresho n’ibiribwa umutwe wa M23 rugamije ko bakomeza guhungabanya umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati:“ Twe dukeneye kubana mu mahoro n’abaturage bo mu Rwanda. Reka Perezida Kagame abanze ahagarike gukoresha ingabo ze abangamira amahoro y’abaturage ba Repbulika iharanoira Demokasi ya Congo”
Christophe Mboso yakomeje avuga ko yamaze gutanga ubusabe muri Guverinoma y’igihugu cye asaba ko FARDC yongerwa ubushobozi bw’ibikoresho by’inzego z’umutekano hagamijwe gukomeza guhangana n’ibyo yise ibikangisho bya Leta y’u Rwanda.
Yagize ati: “ Reka mfate aya mahirwe nkurire ingofero abashinzwe umutekano wacu bakomeje kwitanga baharanira ubusugire bw’igihugu cyane cyane abo bahasize ubuzima.”
Si ubwa Mbere uyu muyobozi yumvikanye yibasira u Rwanda, arushinja gukorana n’umutwe wa M23, dore ko Leta ya Kinshasa ijya gutangira gukwiza ibihuha ko u Rwanda rufasha M23 ari mu babitangije mbere. Icyo gihe yagize ati:”Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu zikabyitirira M23 itabaho”:
Ibi birego byose RD Congo ishinja u Rwanda , rwakomeje kubihakana ruvuga ko ntaho ruhuriye nabyo cyane ko umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ugizwe n’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baharanira uburenganzira nk’ubwa bagenzi babo.
Encore mboso, le néant! qui est un homme , président d’un la RDC, qui touche son salaire mensuel de plus de 30 milles dollars alors que un militaire touche 10 dollars. il faut vous en prendre à vous même et accepter vos compatriotes rwandophones, niho ikibazo kizarangira sinon! il faut pas toujours chercher des boucs émissaires au lieu de vous en prendre à votre mouvaise gouvernance
Yes leur mauvaise gouvernence
Ese ubundi ko bavuga M23 muti bagashwa n’ uRda Codeco na ADF no mubashinja bande mwakweruye ko umuterankunga wambere kuriyo mitwe yose Ari FRDC nukuri ntibikiribanga aho ejo bishe Lt col muri Beni nonese ntiba musahuye amasasu babarashisha nimwe muyagura nga tegama babashahure