Umunyamategeko Bernard Ntaganda washinze akaba umuyobozi wa PS Imberakuri nyuma akaza kuryirukanwamo azira kuzana amahame y’ubuhezanguni, akomeje kwiyitirira iri shyaka avuga ibyo ashatse ku Rwanda.
Mu itangazo Me Ntaganda Bernard yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu mu izina ry’Ishyaka PS Imberakuri , yavuze ko we n’ishyaka yiyitirira nyamara atakiribarizwamo PS Imberakuri basaba ko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda akwiye gutumizwa mu nteko ishingamategeko ngo asobanurire Abanyarwanda impamvu Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Centre Africa zikaba zatangiye kugwayo, ibintu avuga ko bihabanye n’amahame agenga umuryango w’ubumwe bwa Afurika.
Ntaganda Bernard akomeza avuga ko abasirikare b’u Rwanda babereyeho gutabara Abanyarwanda, ngo badakwiye kuba bamena amaraso yabo bitangira ibindi bihugu. Aya magambo ya Bernard Ntaganda yafashwe nk’amagambo yuje kwikunda no kutareba kure bigaragarira mu kudakunda abandi banyafurika ibintu bamwe basanga ari kamere mbi idakwiye umuntu wiyita umuyobozi.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Africa zoherejwe hakurikijwe amasezerano y’umutekano hagati y’ibihugu byombi yashyiriweho umukono i Bangui na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we Faustin-Archange Touadéra uyobora Centre Africa mu mwaka 2019.
Perezida wa Repubulika y’u Rwada Paul Kagame asobanura impamvu u Rwanda rwohereje ingabo muri Centre Africa mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko izi ngabo zigiye mu rwego rwo kongera imbaraga n’ubumenyi mu bya Gisirikare ingabo za Centre Afurika hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi bifitanye. Izi ngabo kandi ngo zinafite inshingano zo kugoboka ingabo za MINUSCA (Zirimo n’iz’u Rwanda) mu gihe zaba zitewe n’imitwe irwanya ubutegetsi.
Tubibutse ko Me Ntaganda uvuga mu izina ry’Ishyaka PS Imberakuri byatangajwe ko yirukanwe muri iri shyaka n’inteko rusange yaryo. Iyi nteko rusange yanahise ishyiraho Depite Mukabunani Christine nk’umuyobozi mukuru waryo, aho mu biganiro agenda agirana n’ibitangazamakuru binyuranye yemeza ko Me. Ntaganda yirykanwe muri iri shyaka bityo ko atagomba gukmeza kubeshya abantu no kwiyitirira PS Imberakuri.
Ildephonse Dusabe
Nyakubahwa Me Ntaganda ukwiriye gusubira kwiga cyane cyane amategeko kandi ukamenya Africa ko ari umugabane wacu
Kandi ukamenyako dufite umutekano tugomba niguha ibindi bihugu by’Africa genda hakirikare wiyandikishe muri kaminuza batarafunga imiryango ubashe kwiga neza.
Nyakubahwa Me Ntaganda ukwiriye gusubira kwiga cyane cyane amategeko kandi ukamenya Africa ko ari umugabane wacu
Kandi ukamenyako dufite umutekano tugomba noguha ibindi bihugu by’Africa kumutelano dufite nonerero genda hakirikare wiyandikishe muri kaminuza batarafunga imiryango ubashe kwiga neza.
Nyakubahwa Me Ntaganda kuvuga nibyiza ariko banza ushishoze kandi usome ese waba warigeze usoma amasezerano y’umutekano hagati y’ibihugu byombi
Gerageza ugire ibitekerezo byagutse kandi bifitiye umumaro u Rwanda ndetse n’ Africa yose