Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri , Me Ntaganda Bernard igice cyaryo kitemewe mu Rwanda yahawe urwamenyo na benshi nyuma yo gutangaza ko Leta y’u Rwanda idafite amafaranga yo guhemba abarimu iheruka kuzamurira imishahara.
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Me Ntaganda avuga ko n’ubwo yanejejwe n’uko Leta y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu,afite impungenge z’aho amafaranga azahemba abarimu azaturuka, ari naho yahereye avuga ko Leta ikwiye gusobanura aho yakuye ingengo y’imari yihuse yatumye izamura umushara w’abarimu kuri ruriya rwego.
Me Ntaganda yabwiye umunyamakuru ko ngo amafaranga menshi Leta y’u Rwanda ikoresha mu ngengo y’imari iyakura mu mutungo kamere isahura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati:”Leta y’u Rwanda hari benshi bayihagarikiye inkunga bayiteraga biturutse ku bibazo ifite, wakwibaza uti ayo mafaranga izayakurahe. Wibuke ko amafaranga menshi agize ingengo y’u Rwanda aba yaravuye mu mitungo yasahuye muri Congo”
Cyakora wumvishe ibitangazwa na Me Ntaganda , buri wese yabifata nk’ishyari afitiye ubutegetsi buriho mu Rwanda, nyuma y’uko we n’abandi bafatanyije kugambirira guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda bahora bifuriza ibintu bibi ku banyarwanda.
Ibi bituma atega iminsi buri politiki yose ishyizweho na Leta y’u Rwanda ku nyungu z’abaturage, kuko aba abuze icyo agiye kunenga no gusebya ku Rwanda.
Twibutse ko amatiku no kubaka politiki ishingiye ku macakubiri aribyo byatumye Me Ntaganda Bernard yirukanwa mu shyaka yashinze, maze agasimbuzwa Mukabunani Christine wari Visi Perezida we. Kuri ubu Mukabunani ni umwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite uhagarariye PS Imberakuri igice cyayo cyemewe mu Rwanda.
Kuwa 1 Kanama nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yazamuye imishahara ya Mwarimu mu ngeri zinyuranye. Aho umwarimu wigisha mu mashuri abanza ufite impampabumenyi y’amashuri yisumbuye(A2) yongewe 88%, naho abigisha mu mashuri yisumbuye(bazamuriwe umushahara ku kigero cya 40%. Bikazatangira kubahirizwa mu guhemba imishahara y’uku kwezi kwa Kanama.
Genda Me Ntaganda imyumvire yawe iraciriritse koko???,ubu koko urarebye usanga Leta yacu itazashobora gukora ibyo yemereye abarimu?
Gusa iminsi ni umucamanza utabera,tegereza uzabyibonera,gusa ushobora no kuba ureba ibirorirori,kko ibyo Leta yacu Imaze kutugezaho nta n’indi Leta muri aka Karere ndayinonanana
Ubwo rero rekera aho kuvuga amahomvu kko nturi umwe mu bagennye iryo zamurwa ry’imishara,kko ababikoze barabiteguye