Ubunyobwa ni ikiribwa gikuzwe kandi kizwi cyane mu Rwanda akeshi usanga gikunzwe n’abatari bacye, kuko hari abakunda ubunyobwa nk’ikirungo mu biryo, kubukoramo isosi abandi bakabukunda bukaranze bakabuhekenya cyangwa se bakanabuhekenya ari bubisi, bitewe n’ibyo umuntu yumva bimuryohera.
Ubunyobwa bufasha mu kugenzura ingano y’ibinure bya ‘cholestérol’ mu maraso, kubera ibyitwa ‘resvératrol’ biboneka mu bunyobwa, bikumira indwara z’umutima zitandukanye. Nk’uko bisobanurwa ku rubuga http://giftedmom.org.
Akamaro k’ubunyobwa ku buzima
Ubunyobwa ni isoko ya za aside zo mubwoko bwa omega -3.murizo twavuga Linoleic aci d,alpha,linoleic acide ,eicosapentaneonic acid ,nizindi izi aside zose zizwiho kurinda kubyimbirwa no kuribwa ,kugabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso indwara zumutima ,kanseri ya prostate, izi aside kandi zinarinda rubagimpande ,ndetse no kwibagirwa cyane
Ubunyobwa kandi bufasha umubiri kwakira ‘glucose’ mu gihe uyikeneye, kuko bwigiramo ubutare bwa ‘zinc’ na ‘magnésium’ bwongera imikorere myiza ya ‘insuline’ mu maraso, ni yo mpamvu ubunyobwa ari bwiza no ku bantu barwaye diyabete, kuko hari abakunze kuyirwara mu gihe batwite.
Ubunyobwa bukaranze ni isoko nziza ya zinc ,uyu mwunyu ngugu ugirira akamaro abagabo na bagore n’ubwo akamaro kayo kaboneka cyane ku bagore kurenza abagabo. Zinc ifasha umubiri kwirinda ibyuririzi n’izindi mikorobe zibasira umubiri ,mugukorwa kwa DNA na RNR, mu gutuma twumva uburyohe
Kurya ubunyobwa bwuzuye mu gipfunsi nibura inshuro imwe ku munsi, byafasha mu kurwanya indwara zimwe na zimwe z’umutima, kuko ubunyobwa bukize cyane ku byitwa ‘graisses mono insaturées’ na ‘acide oléique’ ibyo bikaba ari byiza ku buzima bwiza bw’umutima.
Ubunyobwa bukize cyane ku byitwa ‘phytostérol’ cyangwa se ‘bêta-sitostérol’ bikumira ko habaho ibibyimba bivamo za Kanseri, by’umwihariko ubushakashatsi bwagaragaje ko ubunyobwa bugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’urura runini.
Hari abantu bagira ubwivumbure (Allergies) kubunyobwa n’ibibikomokaho, ubwo bwivumbure ahanini buza nyuma y’akanya gato baburiye.
Niba nyuma yo kuburya ubunye ikimenyetso kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso uzihutire kujya kwa muganga
-Kwishimagura, kubyimbirwa no gutukura aho wishimwe
-Kokera ku munwa no mu muhogo
-Impiswi, kuribwa mu nda , isesemi no kuruka
-Guhumeka insigane
Bitewe nuko bushobora kumutera ubwivumbure si byiza kubuha umwana utarageza umwaka avutse.
Jessica Umutesi