Mu rubanza rwaciwe bwa mbere n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashiriweho u Rwanda rwaburanishije umujenosideri Akayezu rwo kuwa 2 Nzeri 1998 , igika cya mbere cyagiraga kiti:” Biragaragara ko ubwicanyi bwabereye mu Rwanda muri 1994 bwari bugamije intego imwe rukumbi: Gutsemba Abatutsi bazira gusa ubwoko bwabo batazira ko ari abarwanyi ba FPR Inkotanyi”.
Nyamara benshi mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bimakaza inyito ” Jenoside Nyarwanda” bagamije gushimangira ko habayeho Jenoside yakorewe Abahutu mu rwego rwo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi.
Urutonde rukurira murarusangaho bamwe mu bahezanguni babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda babaswe n’ingengabitekerezo , gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,mu rwego rwo kugoreka amateka y’uRwanda
1. Jambo ASBL: Ishyirahamwe ryashinzwe muri Mutarama 2008 n’abantu basaga mirongo itanu bagizwe ahanini n’abana bakomoka k’ubantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi bakomoka k’ubabyeyi bazanye impinduramatwara ya Giparimehutu yabaye mu 1959 .
Mu 2016 abagize Jambo bashizeho insanganyamatsiko igira iti:” Diyasipora y’Abahutu baba mu Bubirigi izakomeza guhakana ijambo” Jenoside yakorewe abatutsi” kugeza ubwo Leta iriho mu Rwanda yemeye ko habayeho Jenoside ebyiri( double Genocide)
Abagize Jambo ASBL bakoresha uburyo bwinshi bwo gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo, yaba gutegura ibiganiro ,kwiyamamaza mu matora mu bihugu batuyemo,kuregera inkiko bagamije kuzamura imanza zizabafasha gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo.
Bamwe mu bayishinze harimo abahungu ba Mbonyumutwa nka Shingiro Mbonyumutwa ,Gustave Mbonyumutwa , n’abandi benshi barimo n’umunyapolitiki Ingabire victoire. Kuri ubu irishirahamwe rikaba rifite ikicaro i Buruseri mu Bubirigi
2. Twagiramungu Faustin: Umunyapolitiki usigaye ubarizwa Mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda kuva yatsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2003 atuye mu gihugu cy’uUbubiligi ndetse akaba yarashinze ishyaka RDI Rwanda Nziza ibarizwa mu mpuzamashyaka ya MRCD Ubumwe iyoborwa na Paul Rusesabagina.
Amenyerewe cyane k’umvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho akunze gukoresha imvugo “Jenoside Nyarwanda”
Rimwe yagize ati:” Mu Rwanda habayeho guhangana kw’ubwoko nyamwinshi n’ubwoko nyamucye. Nyamwinshi ikaba ariyo ivuga ukuri mu gihe nyamucye ntako ifite.
Mbese mu buryo bweruye ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yirengagije ko Jenoside yakorewe mu maso ye, kandi ko yarokowe na FPR inkotanyi.
Abamuzi bavugako bigoye ko yahinduka kuko yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Giparimehutu kuva kera doreko asanzwe ari n’umukwe wa Grégoire Kayibanda washinze MDR PARMEHUTU.
3. Ishirahamwe Institut Seth Sendashonga: ryashinzwe kuwa 21 gicurasi 1999. Iri shirahamwe rigaragara nk’ikoraniro ry’abantu biyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bisanzwe bakoresheje imvugo y’uko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri.
Kuwa 23 Gashyantare 2019 ikiganiro cyateguwe n’aka gatsiko habura amezi abiri mbere y’igikorwa cyo kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , cyabaye ikimenyetso simusiga cy’uko hari udutsiko tw’abantu bashize hamwe kugirango basibanganye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi .
Insanganyamatsiko y’icyo kiganiro ngo kwari ukwibuka no gusobanura ko habayeho indi Jenoside yakorewe Abahutu ari nako bapfobya iyakorewe Abatutsi mu 1994.
Abafashe ijambo muri icyo kiganiro Faustin Twagiramungu, Jean Baptiste Nkuriyingoma , Innocent Biruka usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ungirije wa CNRD – FLN , Gustave Mbonyumutwa n’umuhakanyi kabuhariwe w’umunyamahanga Reyntjens.
4.Jean Batiste Nkuriyingoma: ni umwe mu bari kwisonga rya MDR permehutu ubwo MDR yacikagamo ibice bibiri. Ishyaka ryuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango ryashinzwe mu 1959 rikaza kuzuka muri 1991 rizanywe n’abahemberaga amacakubiri n’urwango.
Yahoze ari umunyamakuru wa Radiyo Rwanda yagenzurwaga na MRND mbere ya 1994 . Kugeza magingo aya ingengabitekerezo ya Jenoside ntiramuvamo aho akunze kugaragara ayikwirakwiza hirya no hino mu gihugu cy’uBubiligi
Mpozembizi Theophile alias MpozeTheo: uyu mugabo wavutse mu 1970 mu cyahoze ari Komine Mukingo kuri ubu akaba ari Komiseri ishinzwe itangazamakuru mu ishyaka FDI- inkingi ,akunze gukoresha imbuga nkoranyamba yiyita Mpoze Theo aho akunda kugaragaza imvugo zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu atuye mu Bufaransa aho afite Sosiyete yamwitiriwe ” Mpozembizi Théophile” akabifatanya no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hategekimana Claude