Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinsha,ushobora kongera kubura imirwano mu gihe kiri imbere, nyuma yaho wari umaze iminsi uhagaritse imirwano no kurekura uduce wari warigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruru.
Zimwe mu mpamvu zikomeye zikomeje kugaragazwa n’Ubuyobozi bukuru bwa M23 ndetse zishobora gutuma uyu mutwe wongera kubura imirwano mu minsi iri imbere, harimo kuba “ Guverinoma ya DRC itarimo kubahiriza ibyo isabwa k’uruhande rwayo, bikubiye mu myanzuro ya Nairobi na Launda igamije guhosha amakimbirane no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.”
Hari Kandi imvugo ya Perezida Felix Tshisekedi uheruka gutangaza ko “Leta ayoboye, itazigera ndetse idateze kugirana ibiganiro na M23” yita umutwe w’iterabwoba uterwa inkunga n’u Rwanda.
Ibi bivuze ko Perezida Tshisekedi, nta gahunda afite yokwemera ibiganiro na M23, mu gihe yaherukaga kuvuga ko kuganira n’uyu mutwe bishoboka, mu gihe wakwemera imirwano ndetse ukarekura ibice wigaruriye .
Ibi nibyo M23 imaze iminsi iri gukora, ariko uruhande rwa Guverinoma ya DRC rukaba rwaranze kunyurwa no kuva ku izima, bishobora gutuma M23 nayo yisubiraho ikongera kumwatsaho umuriro.
Hari kandi ikindi kibazo gikomeye cy’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura n’abiyitita “Wazalendo”, ikomeje kwibasira Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse Guverinoma ya DRC ikaba ikomeje guyikomeraho no gukorana nayo bya hafi.
M23 ivuga ko Geverinoma ya DRC, yanze k’ubushake kwambura iyi mitwe intwaro no guhagarika imikoranire ya hafi nayo, ahubwo ikaba ikomeje kuyirundira intwaro no kuyiha uduhimbazamusyi kubera ubufasha iyiha mu kurwanya M23.
Ni mu gihe imyanzuro ya Luanda na Nairobi isaba M23 guhagarika imirwano no kurekura uduce yigaruriye twose, inasaba iyi mitwe yindi gushyira intwaro hasi ndetse Guverinama ya DRC ikaba igomba kubigiramo uruhare ikemera no gutegura ibiganiro na M23, ariko uyu mutwe ukomeje gutakaza ikizere bitewe n’imyitwarire y’Abayobozi ba DRC .
Kugeza ubu, imitwe nka FDLR, CMC Nyatura, APCLS , Wazalendo n’iyindi, ikomeje kwibasira Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse ikaba ikomeje imikoranire na FARDC mubya gisirikare, mu gihe M23 yo iri kubahiriza ibyo isabwa byose birimo guhagarika imirwano no kurekura uduce yigaruriye nk’uko yabisabwe.
Canisius Munyarugero Umuvugizi wungirije wa M23 mubya politiki, aheruka gutangaza ko “ Nyuma yo kwanga ibiganiro no kunanirwa kurinda umutekano w’Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bari kwicwa, M23 ishobora kongera gufata ingamba zikomeye zo kurinda abo baturage no kuba yakwisubiza ibice byose iheruka kurekura muri Teritwari ya Rutshuru , Masisi na Nyiragongo.”
M23 Kandi, yongeraho ko kuba guverinoma ya DRC ikomeje gushyiraho amananiza yanga ibiganiro bigamije kugarura amahoro, nayo itazakomeza kubahiriza imyanzuro ya Launda na Nairobi yonyine, ahubwo ko igihe kizagera nayo ikabivamo , uhubwo igakomeza imirwano kugeza igeze ku ntego zayo zose cyangwa se Ubutegetsi bwa DRC bukemera ibiganiro bakagira ibyo bemeranya.