Bamwe mu bahamijwe ibyaha by’iterabwoba ,ubu bari kuba bari mu mwanya mwiza, iyo badahura na Ntamuhanga Cassien wamenyekanye cyane mu bikorwa by’iyobokamana ariko nyuma akaza guta umurongo maze akishora mu b’ikorwa by’iterabwoba.
Kubashora mw’ibyo b’ikorwa byatumye ubuzima bwabo butazongera gupfa kumererwa neza nkuko bari babaye ho mbere kuko ubu bose babarizwa mu gihome.
Mu gushingo 2018 agatsiko k’urubyiruko katawe muri yombi ku byaha by’iterabwoba no gushaka guhungabanya umutekano w’uRwanda. ubwo bagezwaga bwa mbere mu Rukiko Bose bashize mu majwi Ntamuhanga Cassien ko ariwe wabakanguriye kw’ijandika muri ibyo b’ikorwa.
Urugero : abinyujije kuri Phocas Ndayizeye Ntamuhanga yarekirise umutekinisiye witwa Eliakim Karangwa ngo akaba yaragombaga kubafasha gusenya bimwe Mu b’ikorwa remezo by’ingenzi birimo imiyoboro y’amashanyarazi n’ibindi..
Nubwo yatorotse gereza Mu mwaka wa 2017 kugeza ubu Ntamuhanga ntarareka ibikorwa bye by’iterabwoba, ariko kw’iyinshuro ibikorwa bye bikaba birangwa n’amagambo gusa.
Yahungiye muri Mozambike Aho akomeje ibikorwa bye bigamije guhungabanya umutekano no guharabika uRwanda ngo agamije guhindura ubutegetsi mu Rwanda.
Ariko intwaro ye asigaranye arwanya u Rwanda ní umunwa we gusa , akaba ariyo ntwaro akoresha árasá amasasu ku Rwanda.
Inshutize magara nka Habimana Callixte Sankra , Rusesabagina bakoranaga mu b’ikorwa by’iterabwoba ubu bari inyuma y’inkuta za gereza Mu Rwanda . Ibikangisho byabo by’iterabwoba kuri Ubu byabaye ubusa .
Gusa Ntamuhanga , ibyo b’ikorwa by’iterabwoba bishingiye ku munwa gusa abikomereje mucyo yise ” RANP Abaryankuna”. Ishyaka arwaniramo intambara y’amagambo binyuze ku mbuga nkoranyamba , aho akoresha umunwa we nk’intwaro imwe rukumbi asigaranye arasa ku Rwanda.
Ati”Twiteguye neza , Tuzakuraho ubutegetsi bw’iKigali”
Ariko ntasasu cyangwa misile akoresha usibye umunwa we gusa !
byaje kumenyekama ko icyo Ntamuhanga yise RNAP Abaryankuna ari agatsiko k’abantu bakorera RNC ya Kayumba Nyamwasa afatanyije n’ikigo cy’ubutasi cya CMI,ni nyuma yaho Ntamuhanga agaragariye i Kampala arimo agura ibikoresho bya Radiyo ya RNC .
Umwe mu bamukurikira kuri Facebook k’urukuta rwe rwa yagize ati: akunda kuvuga umukino ukomeye ariko ntamenye ikipe akina nayo”
Ku bazi Ntamuhanga bagakwiye kubanza kwibaza niba hari icyo yabasha gukora neza kurusha Mushuti we Sankara Nsabimana wagize uruhare mu kumutorokesha ,Rusesabagina , La Forge Fis Bazeyi n’abandi bagerageje gutera gerenade nyazo ku Rwanda , ariko ubu nabo ntibashobora kongera kuzikoresha.
Gusa Ntamuhanga yakunze kwitabira ibikorwa by’iterabwoba afatanyije na Bishop Busigo na Frank Ruhinda muramu wa Nyakwigendera Patrick Karegeya,nubwo atabashije kugera ku ntego ye aracyabikomeje akoresheje intwaro y’umunwa we.
Mu mwaka wa 2014 byaje kumenyekana ko Ntamuhanga yari asigaye yarabaye igikoresho cy’umutwe w’iterabwoba wa RNC aho yari yarahawe misiyo yo gusenya bimwe mu bikorwa remezo birimo imiyoboro y’amashanyarazi, ibigega by’ibikomoka kuri peterori biri mu Gatsata harimo n’inyubako ibarizwa Rusororo ku kicaro gikuru cy’umuryango wa FPR Inkotanyi no gutegura ubwicanyi kuri bamwe mu bayobozi b’igihugu.
Ibyo byose ni ibikorwa by’iterabwoba byategurwaga n’a RNC ikoresheje Ntamuhanga Cassien n’abandi yagombaga gufatanya nawe ,ubu bo bakiri mu buroko ,Ntamuhanga ubu akaba aba hanze y’uRwanda aho yabaye igikoresho cy’abanzi b’uRwanda yiyita impirimbanyi ya Demokarasi.
Ntamuhanga ubarizwa mu mitwe y’iterabwoba ubu atuye Mozambike ariko kenshi ntasiba mugihugu cya Uganda , yamenyekanye bwa mbere ubwo yabarizwaga mu bikorwa by’iyobokamana. Yavutse mu 1982 mu gace ka Jali,ni mu Karere ka Gasabo Yize amashuri yisumbuye kuri Saint Alloys i Rwamagana, maze nyuma ajya ku minuriza muri Kaminuza nkuru y’uRwanda ubwo yari ikibarizwa mu Karere ka Huye ,ariko aza kuyacikiriza ari mu mwaka we wa mbere .
Mu 2005 yabonye akazi k’ubwarimu ku mashuri abanza ya Jali, Muri uwo mwaka yabonye akandi kazi kuri Radiyo ya Amazing Grace aho yakoraga nk’umusemuzi’w’ icyongereza n’ikinyarwanda Maze Mu mwaka wa 2009 agirwa umuyobozi wayo,aho niho yatangirye gukorana n’udutsiko tw’iterabwoba.
Mu mwaka wa 2009 Nsabimana Callixte Sankara wari warahunze u Rwanda akerekeza Afurika y’Epfo yahamagaye Ntamuhanga Cassien ,inshuti ye magara wari ukiri mu Rwanda ubwo yari umuyobozi mukuru wa Radio Amazing Grace maze amuha igitekerezo cyo gukorana nawe mu bugizi bwa nabi yarimo ategura Ku Rwanda nk’uburyo bwo gufata ubutegetsi.
Gusa ntibyatinze Kuko Ntamuhanga yahise atabwa muri yombi muri mata 2014. Yahamijwe ibyaha n’Urukiko birimo kurema udutsiko tw’abagizi ba nabi, iterabwoba agamije kugirira nabi ubutegetsi buriho ,Maze ahabwa igihano cyo kumara imyaka 25 muri gereza.
Nyuma y’imyaka itatu mu kwezi k’ukwakira 2017 yatorotse gereza ya Nyanza ,Maze ahungira muri uganda aho yakiriwe na CMI igahita i mujyana i Kampala ,nyuma inamufasha guhungira Afurika y’epfo aho yakomereje ibikorwa bye by’iterabwoba no guharabika uRwanda akoresheje umunwa we gusa Kuko ntayindi ntwaro asigaranye.
nk’uko byagendekeye abasangirangendo be bari bafatanyije mu b’ikorwa by’iterabwoba barimo , Sankara , Rusesabagina , n’abandi ejo cyangwa ejo bundi ashobora kwisanga ari kumwe nabo.
Hategekimana Claude