Igitero gikomeye cyagabwe ku bari bari mu birori bibanziriza umunsi mukuru wA Noheli nk’uko basanzwe babigenza muri Mexique, cyahitanye abantu 11 abandi 12 barakomereka bikomeye.
Ibi byabereye mu mujyi wa Salvatierra, muri Leta ya Guanajuato- Mexique, Aho byatangajwe ko aba bantu bari bari mu mihango y’idini ibanziriza Noheli (pre-Christmas party).
Ubuyobozi bwo muri aka gace bukaba bwatangaje ko icyo gitero cyaje ari icya gatatu kigabwe ku bantu bari hamwe mu cyumweru kimwe.
Ubuyobozi bw’Umuryango witwa ‘The Tierra Negra Foundation’, uteza imbere imishinga igamije imibereho myiza muri ako gace, yavuze ko abishwe ari urubyiruko rwari ruri mu birori bijyanye n’idini bikorwa mbere ya Noheli gato ‘posadas’ .
Umwe mu bari bitabiriye ibyo birori ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we, aganira n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yavuze ko abagabo batandatu bafite imbunda ndende binjiye aho bari bateraniye, batangira kuzenguruka mu bantu bagera mu 100 bari bateraniye aho.
Yagize ati “Twaje kubona ko ari abantu batatumiwe, babajijwe abo ari bo, bahita batangira kurasa. Abishwe bose bari abantu beza, ibintu birimo kuba muri Salvatierra birababaje cyane”.
Diego Sinhue Rodríguez, Guverineri wa Leta ya Guanajuato, yatangaje ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose “abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bagafatwa”.
Uyu muyobozi akaba yatangaje ko igihugu cyifatanije n’ababuze ababo, Kandi batangaza ko bakiri gukurikirana abo bagizi ba nabi.
Rwanda tribune.com