Ubushakashatsi bwa Transparency International-Rwanda bwerekana ko 40% by’abanyarwanda bajuririye ibyiciro by’ubudehe ntibasubizwe kandi 38,5% bavuga ko hari servisi za leta batabona kuko bashyizwe mu byiciro bitari byo. Nyamara MINALOC itera utwatsi ubu bushakashatsi ibushinja kugera ku baturage bake, ikanavugako butarimo ukuri kuko bose babyishimiye.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama, bwakorewe ku baturage 2.400 mu turere 10 tw’u Rwanda, mu mirenge 45, ababukoze bahuye n’amatsinda agera kuri 225. Ni mu gihe ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe ririmbanyije, nyuma y’aho Minaloc yitabaje itangazamakuru na sosiyete sivile muri iyi gahunda.
Abaturage 60% ni bo bafite amakuru ku ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe, Abagera kuri 38,5 % babuze serivisi kubera ibyiciro by’ubudehe, naho 23,6% bahawe serivisi zitabagenewe , kandi 2% bemeza ko ibyiciro y’ubudehe byagaragayemo ruswa. Cyakora abagera kuri 50% bavuga ko bishimiye ibi byiciro by’ubudehe bicyuye igihe.
Bwageze ku baturage bake, Minaloc
N’upima malaria afata uturaso duke akayibona, TIR
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushyinzwe imibereho y’abaturage, Dr Mukabaramba yemera ko amakosa yakozwe mu gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe ariko ahakana imibare yabonywe mu bushakashatsi aho yemeza ko harimo gukabya; ngo cyane ko bwageze ku baturage bake.
Agira ati, “Abajuriye bose ubujurire bwabo bwarizwe, umuturage avuga agamije inyungu. Twe mu byiciro by’ubudehe tugenda urugo ku rundi, ntabwo dukora survey, ntabwo dufata sample. Ariko ubu bushakashatsi bwageze ku baturag 2400 muri miliyoni hafi 12. Ingo ni nyinshi, abaturage ni benshi, na mindset. Iriya mibare ntabwo napfa kuyemerera aha ngaha, natwe dufite iyacu”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appollinaire we asanga ubwinshi bw’abaturage bagerwaho Atari bwo kamara, maze ati, “ N’umuntu ufite ibilo ijana arwaye malaria, bafata uturaso duke mu rutoki bakayimusangamo”.
Akomeza avuga ko byose byakozwe hagamijwe kunoza ibyiciro by’ubudehe, amakosa akamenyekana hagamijwe kuyakosora.
Naho umuyobozi wa Transparency Interantional Rwanda, Ingabire Marie Immaculee avuga ko icy’ ingenzi ari uko abakoze ubushakashatsi bageze mu baturage kandi uburyo bwakoreshejwe bukaba bwemewe mu bushakashatsi. Ati “Kutemera imibare yavuye mu bushakashatsi nta cyo bitwaye, ariko kuba uburyo bwakoreshejwe abwemera ndetse bukanemerwa mu bushakashatsi ibyo birahagije.”
Uruhare rw’inzego z’ubuyobozi mu makosa yagaragaye mu ikusanyamakuru
Ku itariki ya 15 Kanama mu kiganiro Ikaze munyarwanda cya radio Flash umwe mu bari bashinzwe ikusanya makuru mu byiciro by’ubudehe, akaba yari n’umukuru w’umudugudu yagize ati “ Twabikoraga nk’andi mabarura yose, tutazi n’ikigamijwe, twageza raporo kwa Gitifu w’akagari, akabidusubirishamo ngo mu cyiciro cya mbere twashyizemo benshi. No ku murenge bikaba uko”.
Ku bijyanye n’ubujurire ndetse na ruswa, umwe mu bakuru b’imidugudu yumvikanye agira ati, “baduhaga amafishi 15 y’ubujurire ngo ntituyarenze, kandi hakaba ubwo ababikeneye barenga. Ukamubwira ko amafishi yashize, hakaba ubwo akubwira ko agura ikarita ukamwuzuriza”.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere icumi mu ntara zose: Kicukiro na Gasabo mu mujyi wa Kigali, Musanze na Rulindo mu majyaruguru, Bugesera na Rwamagana mu burasirazuba, Gisagara na Muhanga mu majyepfo; ndetse na Nyabigu na Karongi mu burengerazuba.
Ibyiciro by’ubudehe nibyo byifashishwa mu kuvana abaturage mu bukene, binyuze muri gahunda za Girinka na VUP. Iyi VUP yashyizwemo miliyari 30 mu mwaka wa 2012-2013, ariko bigenda byiyongera kugera kuri miliyari 45 mu 2018-2019. Bivugwa ko imaze kugera ku baturage basaga miliyoni n’igice, nyamara igipimo cy’abava mu bukene kigenda gake (NISR).
Yanditswe: Karegeya Jean Baptiste