Ku munsi w’ejo kuri Site ya Gisa mu murenge wa Rugerero ho mu karere ka Rubavu habaye umuvundo w’abantu ku muryango wo wasohokeragamo abari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza k’ umukandida wa RPF Inkotanyi umwe ahasiga ubuzima 37 barakomereka.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ubwo abantu basohokaga mu marembo yo kuri Site ya Gisa, habaye umuvundo wakomerekeyemo abandi 37 barimo kwitabwaho n’abaganga.
Mu itangazo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ku munsi w’ejo nimugoroba yavuze ko umuntu umwe yapfuye abandi 37 bagakomereka ubwo abantu ibihumbi basohokaga ahaberaga kwiyamamaza kw’umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, Intara y’ uburengerazuba bw’u Rwanda.
Ishyaka FPR rivuga ko abantu barenga ku 250,000 bashyigikiye umukandida wayo baje muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa kabiri.
Muri iri tangazo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ntiyatangaje amakuru arambuye ku muntu wapfuye, ariko ivuga ko hari abantu bane bakomeretse bikomeye bajyanywe kuvurirwa mu bitaro i Kigali mu gihe abandi barimo gukurikiranirwa mu bitaro bikuru bya Gisenyi.
Ni mu butumwa bwihanganisha bwashyizwe kuri X ya MINALOC, kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, nyuma y’uko umuntu umwe yitabye Imana, abandi 37 bagakomereka ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR-Inkotanyi i Rubavu.
MINALOC yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo ndetse isaba abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze by’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.
Site ya Gisa mu murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse muri aka Karere, Nyabihu ndetse na Rutsiro barenga ibihumbi 250, bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Kuva ku wa Gatandatu abaturage mu karere ka Rubavu, bari batangiye kugaragara mu mihanda bambaye ibirango bigaragaza umuryango FPR-INKOTANYI, ibyerekana ko bari biteguye kuza gushyigikira umukandida wabo ku mwanya wa Perezida ariwe Paul Kagame.
FPR cyangwa umukandida wayo ntacyo baratangaza kumugaragaro kuri uwo muvundo wapfiriyemo umuntu ku cyumweru. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nayo ntiyatangaje icyateye umuvundo waguyemo umuntu i Rubavu, gusa yasabye abitabira kwiyamamaza “gukurikiza amabwiriza” bahabwa n’abashinzwe umutekano n’ituze by’abitabira ibi bikorwa.
Mu kwiyamamaza kuri iki cyumweru Paul Kagame yabwiye abaturage aho mu karere ka Rubavu ko FPR-Inkotanyi yabazaniye amajyambere, ko yabagabiye inka, ko bityo na bo bakwiye kuyitura (kuyishimira) batora abakandida bayo mu matora yo mu kwezi gutaha.
Nyuma y’iminsi ibiri yo kwiyamamaza mu gihugu haraboneka imbaraga nyinshi iri shyaka riri ku butegetsi ryashyize mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaze kwitabira kwiyamamaza kwahereye mu majyaruguru y’u Rwanda i Musanze ku wa gatandatu.
Abandi bakandida babiri, Philippe Mpayimana na Frank Habineza bahanganye na Paul Kagame mu matora na bo bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza, byitabirwa n’abantu bacye cyane ugereranyije nabitabira ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF.
Rwandatribune.com