Col Alexis Rugabisha wa FARDC arashinjwa gukusanya imitwe y’Abanyamulenge ikorera i Minebwe akabaha ibikoresho bya Gisirikare.
Amakuru ava muri teritwari ya Minembwe avuga ko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 26 Kamena, Col Rugabisha Alexis usanzwe ari komanda wa FARDC muri Minembwe yakusanyije imitwe yiganjemo iy’Abanyamulenge akabaha intwaro akuye mu bubiko bw’igisirikare cya Congo.
Muri iki gikorwa, bivugwa ko cyitabiriwe n’abahagarariye imitwe nka Gumino,Twirwaneho, Alshabab, na Android, aho iyi mitwe yose yahawe imbunda n’amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare iyi mitwe y’Ubwirinzi, hagamijwe guhangana n’ibitero bagabwaho n’imitwe y’aba Mai Mai.
Col Rugabisha ni umwe mu basirikare bakomeye bavuka mu bwoko bw’Abanyamurenge. Hari abahuza aya makuru no kugerageza guharabika izina rye bagendeye ku kuba ari umunyamulenge.
Ibi bivuzwe mu nyuma y’aho mugenzi we Col Stanislas Muheto aherewe kuyobora Lejima y’ingabo za FARDC ifite icyicaro i Lulimba muri Fizi, aho benshi bavugaga ko aba bagabo n’ubusanzwe bakora igishoboka cyose mu kurinda umutekano wa bene wabo b’Abanyamulenge bakunze guhura n’urwango rukabije bagirirwa n’imitwe y’Abahutu (Mai Mai) ikunze kubica no kubasahura inka zabo.
Imitwe ya Twirwaneho na Gumino ivuga ko ari iy’ubwirinzi bw’Abanyamulenge bicwa igisirikare cy’igihugu kirebera, iyoborwa n’abahoze ari abasirikare bakuru muri FARDC nyuma bakaza kugitoroka, ari naho bahera bavuga ko biyorohera kubona ibikoresho mu gihe abayobozi b’Ingabo muri Fizi na Minemwe nabo bavuka mu bwoko bw’Abanyamurenge.
Iyi nkuru igamije kwangisha uyu musirikare bagenzi be ntakindi, icyambere siwe uyiboye minembwe kandi ntabubasha afite bwo gukora ibyo kuko niwe munyamurenge wenyine uri mungabo za FARDC murumva ko ibyo abifitiye ububasha? Enough please.