Abanyeshuri bo mu gace ka Minembwe muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo babujijwe amahirwe yo gukora ibizamini bya Leta n’ibitero by’imitwe ya Twirwaneho na Ngumino bemerewe ko bazabikora mu minsi iri imbere.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 , ubuyobozi bw’Intara bwemeje ko hari gutegurwa uko hazakorwa ibizaminbi bya Leta mu gace ka Minembwe nyuma y’uko abanyeshuri baho babujije ibizamini n’ibitero by’ imitwe irimo Twirwaneho na Ngumino bagabye ku birindiro by’ingabo z ‘igihugu FARDC.
Iri tangazo riragira riti”Ubuyobozi bw’Intara bwanyuzwe n’uko ibizamini bya Leta muri Kivu y’Amajyepfo byagenze, turimo gutegura uko abanyeshuri b’
i Minembwe babujijwe amahirwe yo gukora ibizamini n’umutekano muke babikora “
Umunyamabanga wa Guverinoma ya Kivu y’Amajyepfo Typson Idumbo, yavuze ko itariki ibi bizamini bizakorerwaho mu gace ka Minembwe izamenyeshwa abo bireba mu minsi ya Vuba.
Tubibutse ko abanyeshuri 400 b’i Minembwe babujijwe ibizamini n’ibitero by’ imitwe y’Ubwirinzi y’Abanyamulenge(Ngumino na Twirwaneho) yagabye ku birindiro by’ingabo za Congo FARDC kuwa 11 Nyakanga 2021. Ibi bitero byaguyemo abantu 20 barimo abarwanyi b’iyi mitwe 15 n’abasirikari ba Leta 5. Abarenga 40 bakomerekeye muri ibi bitero.
Mujye mwandika ibyo mwatohoje naho iyo copy paste mukora ntakuri kurimo! Ababikurikirana harinukuri nyako kandi kurazwi.