Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta kuri uyu wa kabiri yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, ashima Urwego Polisi igezeho yiyubaka, ayisaba guhagurukira ikibazo cy’ubuzererezi n’ibiyobyangwenge mu rubyiruko.
Dr. Vincent Biruta yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) CG Felix Namuhoranye, ashima intambwe Polisi imaze gutera mu gukora kinyamwuga n’uruhare igira mu gushyigikira gahunda y’igihugu y’iterambere, binyujijwe mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Biruta yavuze ko nubwo hakiri ibibazo by’umutekano, urwego Polisi igezeho yiyubaka rushimishije. Yagize ati: “Duhereye aho yatangiriye, twakwishimira aho Polisi y’u Rwanda igeze yiyubaka n’urwego rw’ubunyamwuga runagaragarira ku cyizere abaturage bayifitiye nk’urwego rubacungira umutekano.”
Dr. Biruta yakomeje agira ati: “Hari akazi kakozwe kugira ngo igere kuri urwo rwego, ibyo kwishimira ni byinshi ariko tunatekereza n’ibindi bigomba gukorwa kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura uko iterambere riza.”
Minisitiri Biruta yagize ati: “Umubare w’abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha barimo urubyiruko rw’abakorerabushake, Imboni z’Impinduka n’abandi. Ni imbaraga ziyongera mu gukemura ibibazo birebana n’umutekano.”
IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukorana cyane n’abaturage no gutera inkunga amatsinda atandukanye agira uruhare mu gukumira ibyaha, arimo imboni z’impinduka n’urubyiruko rw’abakorerabushake.
Yagaragaje ko kwagura ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye za Polisi nko kwifashisha Kamera zambarwa ku mubiri n’abapolisi n’izindi serivisi zijyanye n’umutekano wo mu muhanda, bigamije kunoza imitangire ya serivisi, kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo, ubutabera no kubazwa inshingano.
Rwandatribune.com