Mu ijambo risoza icyiciro cya 67 cy’amahugurwa ategurira abahoze mu mitwe y’inyeshyamba bagera kuri 735 i Mutobo mu karere ka Musanze, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasabye abayasoje basize abo bashakanye mu Rwanda bazasanga barashatse kuzihanganira izo mpinduka mbi zabaye.
Mu muhango wo gusoza iki kiciro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yahaye impanuro zitandukanye abarangaje amahugurwa abategurira kwinjira mu buzima busanzwe.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko aba barangije nibagera hanze bazibera abahamya b’iterambere u Rwanda rwagezeho. Yagize ati:Mwe murangije hano muzaba abahamya b’ibyiza n’iterambere u Rwanda rwagezeho. Abashoboye gufata Selifi muzifotore mugeze iwanyu mu midugudu, abasize amashanyarazi ari inzozi bifotoreze hafi y’amapoto bereke abo basigaye mu mashyamba ibyiza twagezeho”
Gatabazi ariko yanakebuye aba barangije amahugurwa ababwira ko n’ubwo hari iterambere ryagezweho mu Rwanda hari n’izindi mpinduka zitari nziza ku ruhande rwabo, aho yatanze urugero nko kuba haba hari uwasize uwo bashakanye akaba agarutse yarongeye gushaka undi mu gihe atari ahari.
Ati:”Hari abazasanga abagore basize barongeye gushaka, nta kindi bagomba gukora bagombwa kwihangana bakabyakira.”
Ikiciro cy’abahoze mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda cyasezerewe uyu munsi cyari kimaze imyaka irenga 2, aho ari umwihariko kuko umubare munini w’abakigize bazanwe ku gahato nta bushake bwabo buhaye biturutse ku mufatanyabikorwa w’u Rwanda, ari cyo gisirikare cya Congo Kinshasa(FARDC)
Abahoze mu gisirikare basezerewe uyu munsi , bari mu cyiciro cya 67 mu byiciro bimaze gusezererwa kuva ikigo cy’ingando cya Mutobo cyatangira mu mwaka 2001.Muri ibi byiciro abarenga ibihumbi 12 nibo bamaze kuhaca.