Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulikaiharanira Demokarasi ya Congo ,Christophe Lutundula yatunguye benshi avuga ko FDLR u Rwanda rubashinja gukorana nayo yaranduwe na RDF mu mwaka 2009.
Ibi Minisitiri Lutundula yabigarutse mu kiganiro yagiranye na VOA ubwo yamusuraga aho yari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mpera z’icyumweru twashoje. Lutundula avuga ko atumva neza ukuntu u Rwanda rwashinja FARDC gukorana na FDLR bizwi neza ko yaranduwe mu bikorwa bya gisirikare byarimo n’ingabo z’u Rwanda byashojwe mu mwaka 2009.
Lutundula yagize ati:” Kuri FDLR,ndizera ko u Rwanda rwahawe amahirwe menshi na Kongo Kinshasa. Aheruka ni ayo mu mwaka 2009 ku butegetsi bwa Joseph Kabila aho ingabo z’u Rwanda zaje kuyirwanya mu bikorwa byiswe “Umoja Wetu”
Minisitiri Lutundula avuga ko niba u Rwanda rutarashoboye guhashya FDLR muri operasiyo za KIMIA na UMUJA WETU , amakosa adakwiye gushyirwa kuri Leta ya Kongo.
Cyakora abatari bake bumvishe ibi bisobanuro bya Visi Minisitiri W’Intebe wa Congo Kinshasa babifashe nko gukorwa n’ikimwaro, nyuma y’uko ingabo z’igihugu cye zinaniwe gutsinda umutwe muto w’Inyeshyamba ukorera ku butaka bwawo[M23], zikitabaza indi mitwe y’inyeshyamba igera kuri 6 irimo na FDLR ifite inkomoko mu Rwanda.
Lundula avuga ko amahirwe RDC yagiye iha u Rwanda ngo rurandure FDLR ari ikimenyetso kigaragaza ko RDC yifuza amahoro arambye mu karere. Ati:” Ubundi nta gihugu ku Isi gishobora guha ikindi uburenganzira bwo gukorera ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwacyo”
Minisitiri Lutundula avuga ko nyirabayazana w’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azamenyekana ubwo urwego rushinzwe gukemura amakimbirane y’imipaka EJVM ruzaba rumaze gushyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza rurimo gukora.