Minisitiri w’Ingabo muri Repupulika iharanira Demokarasi ya Congo Gilbert Kabanda yagaragaye asuzuma imbunda mu imurikagurisha ry’intwaro riri kubera mu gihugu cy’u Burusiya.
Inkuru yatangajwe na Televiziyo y’igihugu cya Congo Kinshasa, igaragaza Minisitiri Kabanda uri mu ruzinduko rw’Iminsi itatu mu gihugu cy’u Burusiya asuzuma zimwe mu mbunda bivugwa ko zagenewe guhabwa igihugu cye mu imurikagurisha ry’intwaro ryateguwe n’igisirikare cy’u Burusiya.
Ikinyamakuru Digitalcongo.net cyatangaje ko uru ruzinduko rwa Minisitiri Kabanda mu Burusiya , rugamije gushimangira amasezerano ibihugu byombi biheruka kugirana mu rwego rwa Gisirikare.
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko kuba uruzinduko rw’Umunyamabaganga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken muri RD Congo rufatwa nk’urutaragize icyo rugeraho mu gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu, ari bimwe mu byatumye Leta ya Kinshasa ihindura umuvuno igahitamo kwihutisha gusaba ubufasha yemerewe n’igihugu cy’u Burusiya.
Ministiri Kabanda avuga ko ari intego za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kubaka igisirikare cyayo FARDC kigezweho ndetse ngo kidashobora kwisukirwa n’umwanzi uwo ariwe wese.
Uruzinduko rwa Minisitiri Kabanda mu Burusiya ruje rukurikira urwa Minisitiri w’Ingabo w’u Burundi Alain Tribert Mutabazi witabiriye inama yiga ku mutekano n’imikoranire y’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya.