Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi na Nyange aho ibisasu biherutse guterwa n’ingabo za Congo, yahumurije abatuye ibi bice abizeza ko umutekano wabo urinzwe.
Minisitiri w’umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yagiriye urugendo mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru mu rwego rwo gutanga ihumure
Yahumurije Abaturage bo mu Karere ka Musanze ubwo yabawiraga ko bahumura ko umutekano wabo bawurinze.
Yagize ati “Muri rusange turababwira ko ibi bitari busubire kandi kandi ngira ngo ku rundi ruhande na bo barabibonye ko bitari busubire, ibi ntihagire uwo birangaza nk’aho ari ikibazo kindi, ntakibazo kindi gihari, turebe ibikorwa byacu by’iterambere.”
Abaturage bo muri ako Karere nabo bakiriye neza ubwo butumwa bwo kubahumuriza bagejejweho na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana.
Umwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze yagize ati “Twakiriye ubutumwa bwiza budumuriza kandi butuma dukomeza gukora dushishikaye kuruta uko twagakoze turi kuvuga ngo umutekano wacitse (wahungabanye, ntumeze neza) kurusha uko twari dusanzwe dufite amahoro.”
Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Umutekano, rubaye nyuma y’amasaha macye muri aka gace haguye ibisaru bivugwa ko byarashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri guhangana n’umutwe wa M23.
Ibi bisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda, byangihe ibikorwa binyuranye by’abaturage ndetse bikomeretsa bamwe nk’uko byemejwe n’Igisirikare cy’u Rwanda.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi nyuma y’uko biriya bisasu biguye mu Rwanda, RDF yasabye itsinda rihuriwe ry’Ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu Karere (EJVM) gukora iperereza ryihuse kuri ibi bisasu.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM