Ejo ku wa kane, tariki ya 23 Gicurasi 2024 Abaturage b’abasivili bo mu gace ka Minova, n’aka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, aha hana imbibi na Bweremana mu majyaruguru ya Kivu Batangaje ko batewe ubwoba n’ibisasu bikomeje kuraswa n’inyeshyamba za M23.
Nk’uko amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace abitangaza, avuga ko hari ibisasu biremereye byaturitse mu gitondo cy’ejo kuwa 23 Gicuransi 2024 birashwe n’inyeshyamba za M23.
Ejo ku wa kane, ibisasu bitatu by’inyeshyamba za M23 Ubyaguye mu ma saa yine za mu gitondo, harimo kimwe cyarashwe i Ludahuba hafi y’ikigo cy’ishuri cya Mwanga ndetse na Bugeri, ariko akaba nta muntu n’umwe byahitanye.
Ibi byatumye abantu benshi mu mujyi bafatwa n’ubwoba bukomeye, aho n’ikigo cy’ishuri cya Mwanga kuri ubu byatumye ntamunyeshuri numwe ukirangwamo ndetse abaturage bamwe bakaba bahise bimura imiryango yabo muri kariya gace k’iburasirazuba bw’ umujyi wa Minova.
Nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice abitangaza iraswa ry’ibyo bisasu ngo rikaba ryarakozwe n’ingabo za M23 mu rwego rwo kwihimura ku bitero ingabo zi rwana ku ruhande rwa Congo zari zimaze iminsi zigaba ku birindiro by’inyeshyamba z’umutwe wa M23 .
Depuis mercredi, les FARDC ciblent, par des tirs d’artillerie, depuis Minova et Bweremana, les positions du M23 sur les collines surplombant ces entités.
Kuva ku wa gatatu, FARDC yagiye irasa ibisasu bya rutura mu birindiro bya M23 biherereye mu bice bya Minova na Bweremana, aho M23 yafashe.
Des sources contactées dans la soirée par Radio Okapi à Minova, rapportent qu’un obus de réplique du M23 est tombé sur la paroisse catholique de Bobandana, causant un blessé parmi les civils.
Amakuru yatangajwe k’umugoroba na Radio Okapi avuga ko muri Minova igisasu cyarashwe n”ingabo za M23 cyaguye kuri Paruwasi Gatolika ya Bobandana, gikomeretsa umuturage umwe.
Ejo ku wa kane ibisasu byariyongera ku bandi benshi bamaze kugwa kuri Minova kuva inyeshyamba za M23 zigarurira imisozi irebana n’ ako gace. Byateye ubwoba abaturage, hakiyongeraho n’ibihumbi by’abaturage bimuwe ku butaka bwa Masisi bagahunga intambara.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com