Umunyapolitiki akaba n’Umuherwe ,Katumbi yashimangiye ko adashobora kugirana imishyikirano na M23 yita ‘Amabandi’ ndetse anahishura ipfundo ry’ibibazo afitanye na Tshisekedi basenyeraga umugozi umwe ubu bakaba batagicana uwaka aho amushinja kuba atarashize mu bikorwa ibyo bari bemeranyije byagombaga kwitabwaho cyane kurusha ibindi.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Jeune Afrique ,Katumbi yavuze ko ubwo yinjiraga mu ihuriro Union sacrée kugira ngo Tshisekedi agire ubwiganze mu nteko ishinga amategeko, yamugaragarije ibikorwa yifuza ko byazitabwaho mu bihe by’ubutegetsi bwe ariko bikaza kurangira nta nakimwe gikurijwe ahubwo agatangaza gahunda ‘zifite intege nke gusa’.
Katumbi yashimangiye ko kuba akigaragara mu ruhando rwa Politiki ari ingaruka z’imiyoborere mibi ya Perezida Tshisekedi kuko ngo yari kuba yarafashe ikiruhuko iyo aba yarayoboye neza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iki kiganiro kandi Katumbi yabajijwe ku bijyanye na M23 , avuga ko adashobora kugirana nabo imishyikirano abita ‘Amabandi.Yongeraho ko icyakemura iki kibazo cy’umutekano ukomeje kuzamba muri Congo, ari ukongerera imyitozo n’ubushobozi FARDC ndetse amafaranga yatungaga Leta akagabanywa akajyanwa mu bisirikare.
Moïse Katumbi w’imyaka 58 wabaye Guverineri wa Katanga mu 2007-2015, yavuze ko afite ubushobozi bwo kugarura amahoro muri RDC.
Iki kiganiro kibaye mu gihe muri Congo ibintu by’amatora bishyushye dore ko mu minsi mike ishize baminisitiri bo muri Guverinoma ya Sama Lukonde basezeye mu kazi kabo kaburi munsi bakurikira Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Katumbi ndetse biteza umwuka mubi muri Guverinoma.
Ku rundi ruhande ariko kugeza ubu hatangiye kuboneka abari mu ishyaka rya Ensemble riyobowe Moise Katumbi batangiye kumuvaho basubira kuri Tshisekedi hakaba n’abari kugaruka kuri Moise.
Perezida Felix Tshisekdedi wamaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka Utaha wa 2023, akomeje guterwa ubwoba n’ubufatanye bwa Joseph Kabila, Moise Katumbi ,Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege.
Amakuru aturuka muri DRC, avuga ko muri iyi minsi Abagabo bane bakomeye muri Politiki ya DRC aribo Joseph Kabila wahoze ategeka iki gihugu , Martin Fayulu, Moise Katumbi na Dr Denis Mukwege ,bari mu mugambi wo kwishyira hamwe kugirango bazahangane n’ihuriro ‘Union Sacree’ rigizwe n’amashyaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi.
Aya makuru, akomeza avuga ko hari ibimenyetso biri kwigaragaza aho nyuma y’imyaka igera kuri irindwi badacana uwaka ,muri iyi minsi amatora yegereje, Moise Katumbi na Joseph Kabila bameranye neza cyane ndetse bakaba basigaye bafitanye umubano wihariye.
Aba bagabo bombi bakomoka mu ntara ya Katanga, ngo barifuza guhuriza umugozi umwe kugirango bahigike Felix Tshisekedi ukomoka mu ntara ya Kasayi.
Kugeza ubu abandi bakandida bavugwa bashobora guhangana na Tshisekedi barimo Augustin Matata Ponyo, Martin Fayulu, Adolphe Muzito, Jean-Marc Kabund-a-Kabund.