Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri RDC, Jean-Pierre La Croix yahamagariye M23 guhagarika imirwano byihuse mu burasirazuba bwa Repubulika ya Ddemokarasi ya Congo no kubaha imyanzuro y’ibiganiro bya Luanda. Uyu yatangaje ko baniteguye gufatanya n’Ingabo za SADC (SAMIDRC) mu kurwanya inyeshyamba.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO kuri uyu wa gatatu, itariki 7 Gashyantare, havugwamo ko La Croix yasuye uburasirazuba bwa Congo, mu mijyi ya Goma na Bukavu kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 5 Gashyantere, aho ngo mu ruzinduko rwe yahuye n’abayobozi b’intara, abahagarariye sosiyete sivile, abakozi ba MONUSCO, abasirikare n’abasivili, ndetse akagirana ibiganiro na Etat Major y’Ingabo za SADC muri RDC.
Bivugwa ko uyu muyobozi yaganiriye igihe kirekire n’aba bantu ku bibazo by’umutekano, ku kuva muri Congo gahoro gahoro kwa MONUSCO no ku bijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubwo yahuraga na Komanda w’Ingabo za SADC zoherejwe muri Congo (SAMIDRC), Gen. Dyakopu Monwabisi, La Croix yagarutse ku kamaro ko guhuza ibikorwa mu gufasha FARDC mu ntambara yo kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu.
“Mu mwanzuro wa ko, wa 2717, Akanama k’Umutekano kategetse MONUSCO kwiga uburyo ishobora gutanga ubufasha bw’ibikoresho n’ibikorwa bufite aho bugarukira ku Ngabo za SADC (SAMIDRC). Ubutumwa burimo kureba amahitamo yo gushyira mu bikorwa ubwo bufasha. Ibitekerezo bizashyikirizwa Akanama k’Umutekano kazanzura ku miterere n’ibikubiye muri ubwo bufasha,” ibi ni bimwe mu bikubiye muri iryo tangazo.
I Kinshasa, kuwa 6 Gashyantare Umunyamabanga Wungirije ushinzwe ibikorwa muri MONUSCO yagombaga guhura na Perezida Tshisekedi nk’uko Bwiza ibitangaza. Yibukije kongerera imbaraga inzego z’umutekano za Congo muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, intara eshatu MONUSCO igomba kuba itakibarizwamo mu mpera z’uyu mwaka.
“Ni ngombwa kandi byifuzwa ko guhererekanya inshingano mu bijyanye n’umutekano no kurinda abasivili bijyana no kuva kwa MONUSCO muri izo zone, aho ingabo za LONI zibungabunga umutekano w’ibihumbi magana by’abasivili,”