Kuri uyu wa 15 Mutarama 2023 ,Ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC (MUNUSCO), zatangaje ko umutwe wa Codeco ukomeje kwica abaturage mu ntara ya Ituri.
Ubutumwa Bintu Keyita Umuyobozi wa MONUSCO yashyize k’urubuga rwa twitter kuri uyu wa 15 Mutarama 2023, buvuga ko muri iyi wikendi ku munsi wejo , Umutwe wa CODECO wagabye ibitero bitandukanye mu ntara ya Ituri bihitana abasivile bagera kuri 18 abandi barenga igihumbi barahunga.
Ubu butumwa , bukomeza buvuga ko abasirikare ba MONUSCO , batangiye igikorwa cyo kubungabunga umutekano mu gace ka Reo-Drodro muri Ituri mu rwego rwo kugarura ituze.
Umutwe wa CODECO, ni umwe mu mitwe ivugwaho gufatanya na FARDC kurwanya M23, bikomeje gutuma benshi bibaza impamavu igisirikare cya Repbulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, gikorana n’imitwe ikomeje kwica no Abenegihugu .